Ibimenyetso bigaragaza ko BEM Habyarimana atera inkunga FDLR

Kigali Today yabonye inyandiko zigaragaza ko uwahoze ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Emmanuel BEM Habyarimana, yahaye umutwe w’inyeshyamba za FDLR amadolari y’Amerika 4000 mu rwego rwo kuzishyigikira mu gikorwa cyo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, BEM Habyarimana yoherereje Col. Norbert Ndererimana uzwi ku izina rya Sabin Gaheza akayabo k’amadolari kugira ngo amufashe mu gikorwa cyo gutangiza icyo bise Front Nationaliste pour la Démocratie et la Réconciliation au Rwanda — L’armée du Roi (FRONADER); ni ukuvuga umutwe uharanira demokarasi n’ubwiyunge mu Rwanda-Ingabo z’umwami. Uwo mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’abantu 20 watangijwe hagati mu 2010 muri Konngo y’Uburasirazuba.

Gaheza yakiriye amafaranga yohererejwe na Habyarimana ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye birimo telephone ikorana na satellite na moteri itanga amashanyarazi. Ibi bimenyetso byose bikubiye muri raporo y’umuryango w’abibumbye yashyikirijwe akanama gashinzwe umutekano tariki 30/12/2011. Iyo raport yakozwe n’agakipe y’inzobere za Loni zishinzwe Congo.

Urugero nko mu mwaka wa 2010 wonyine, Gaheza yohererejwe amadolari y’Amerika 2400. Tariki 24/02/2011 nabwo Gaheza yagejejweho ibyombo (radios) byo mu bwoko bwa Motorola byoherejwe n’inshuti ya BEM Habyarimana yitwa Timothée Rutazihana uba muri Canada.

Tariki 3/03/20111, Gaheza yakiriye amashilingi ya Uganda miliyoni enye n’ibihumbi 430 (hafi amadolari 1400 y’Amerika) nabwo yoherejwe na mugenzi wa Habyarimana witwa Emmanuel Hakizimana.

Impapuro zigaraza uko amafaranga yoherejwe zabonetse muri serivisi za MoneyGram na Western Union muri Uganda.

Gen. Maj. Habyarimana wabaye minisitiri w’ingabo hagati 2000-2003 nyuma aza gutoroka igihugu.

Nk’uko raporo ya Loni ibivuga, Gaheza yari yateguye gukoresha ariya mafaranga akagura ibikoresho bya gisirikare, yariyamaze no kugura moteri itanga amashanyarazi ariko yo nyuma yaje kwambutswa umupaka ijyanwa Binza mukwezi kwa 3/2011.

Kugeza ubu aya makuru Kigali Today itangaje nta kindi kinyamakuru kigeze kiyabona.

Gaheza yigeze kurwana ku ruhande rwa FDLR ariko aza gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda muri Gicurasi 2011) ari kumwe n’abandi bantu batanu bari bacengeye mu gihugu guteza umutekano muke mu Rwanda.

Abo ni Col. Norbert Ndererimana uzwi nka Sabin Gaheza, Ramathan Sibomana, Ibrahim Niyonzima, Asifat Kansime, Emmanuel Higiro uzwi no ku izina rya Kabasha, na John Mutabaruka. Ubu bari mu mabako y’ubutabera bategereje kuburanishwa.

Ubwo batabwaga muri yombi babwiye polisi y’u Rwanda ko baterwaga inkunga n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo, Emmanuel BEM Habyarimana, kugira ngo batere u Rwanda.

MoneyGram wire transfers provided to “Colonel” Norbert “Gaheza” Ndererimana by Gen Bem Emmanuel Habyarimana

1.On 14/09/2010, RUTAZIHANA Timothee sent $100 via MoneyGram. The money was withdrawn by UWINGABIRE Marie Claire on behalf of Gaheza at STANBIC BANK in Kampala located in NDEBA, MASAKA ROAD.

2.On 11/2010, RUTAZIHANA Timothee sent $100 via MoneyGram/STANBIC BANK in ENTEBBE town; withdrawn by MBONYI Anicet on behalf of Gaheza Norbert.

3.On 27/12/2010, HAKIZIMANA Emmanuel (Paris), on behalf of Habyarimana Emmanuel, wired 100 euros, sent via Western Union. It was withdrawn from CENTENARY BANK, situated in MUKWANO Building, opposite OWINO market in Kampala, and received by UWINGABIRE Marie Claire.

4.On 07/01/2011, RUTAZIHANA Timothee sent $100 through Western Union/Kampala, Entebbe Road, at UMEME roundabout at a bank near Orient Bank. It was received by MBONYI Anicet.

5.On 03/03/2011, HAKIZIMANA Emmanuel sent 4,280,000 Ugandan shillings via MoneyGram/Kampala, situated at Kikubo, near the old taxi park, on Mutesa Kafero road. The money was received by SIBOMANA Ramadhani.

6.On 09/05/2011, RUTAZIHANA Timothee (Canada) sent $50 via Western Union. It was withdrawn from STANBIC BANK, Kampala Road, near Buganda House, and was received by MBONYI Anicet.

7.On 09/05/2011 HAKIZIMANA Emmanuel (France) sent 300 euros via Western Union/STANBIC BANK, Kampala Road. It was received by MBONYI Anicet.

On 27/12/2010, HAKIZIMANA Emmanuel (Paris), on behalf of Habyarimana Emmanuel, wired 100 euros, sent via Western Union. It was withdrawn from CENTENARY BANK, situated in MUKWANO Building, opposite OWINO market in Kampala, and received by UWINGABIRE Marie Claire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka