Ibikorwa bya Siporo byakomorewe

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa bya Siporo zose byemerewe kongera gukora nyuma y’amezi atandatu byari bimaze byarahagaritswe.

Mu kwezi kwa Gatatu nibwo ibikorwa byose bihuza abantu benshi byari byahagaritswe, by’umwihariko imikino yose kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyugarije isi.

Minisiteri ya Siporo yamaze kwandikira amashyirahamwe yose bayamenyesha ko imikino yose yasubukuwe ariko hatangwa n’amabwiriza yihariye yo kwirinda COVID-19.

Iyi Minisiteri kandi yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko agomba gusaba uburengazira bwo gusubukura ibikorwa, ndetse bakanatanga ingengabihe y’amarushanwa bazitabira haba mu Rwanda ndetse no hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wawooooooooo kbs twishimiye kongera gusubira mukibuga ariko nongera kwibutsa ko nubwo sport zasubukuwe tugomba no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid19

Murakoze

Patrick yanditse ku itariki ya: 29-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka