Ibigo by’ubucuruzi buto birakangurirwa kwitabira ubukangurambaga bwa “Twiteze Imbere”

Ubukangurambaga bwa “Twiteze Imbere” bwateguwe n’abafatanyabikorwa b’ihuriro rya ‘SME Response Clinic’ mu rwego rwo gushyigikira no kuzirikana uruhare rw’ibigo by’ubucuruzi buto mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ibigo by'ubucuruzi buto bifatiye runini ubukungu bw'igihugu cyacu, tugomba kubishyigikira
Ibigo by’ubucuruzi buto bifatiye runini ubukungu bw’igihugu cyacu, tugomba kubishyigikira

Kimwe mu bikorwa bigize ubwo bukangurambaga ni irushanwa rishishikariza abantu gutanga amazina y’ibigo by’ubucuruzi bito babona bigira imikorere myiza. Ibigo by’ubucuruzi bizatsinda bikazahabwa igihembo cya miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw) hamwe na serivisi z’ubujyanama zitangwa n’impuguke mu bucuruzi.

Icyiciro cy’ubucuruzi buzatsinda ku mwanya wa kabiri kizahabwa inkunga yo gukurikirana amahugurwa atangwa n’Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), yiswe "Komeza Utere Imbere – Survive to Thrive". Binyuze kuri ayo mahugurwa, ba rwiyemezamirimo bazunguka ubuhanga, bahabwe ibikoresho byabugenewe, bige n’ingamba zabafasha guhangana n’ibibazo bagakomeza gutera imbere muri ibi bihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya COVID-19. Nanone, bazahahurira n’abandi bacuruzi bo mu Rwanda no muri Afurika.

Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda, Iyacu Jean Bosco, asobanura uko SME Response Clinic ifasha ibigo by’ubucuruzi, agira ati “Urubuga rwa SME Response Clinic rufasha ba rwiyemezamirimo kubona amahugurwa, amakuru n’inama ku buryo bwo gukora ubucuruzi neza mu bihe turimo, n’inama mu bijyanye n’imicungire y’imari mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu byatejwe na Covid-19”.

Yongeraho ko SME Response Clinic ari umushinga uhuriweho n’abafatanyabikorwa aribo Access to Finance Rwanda, Consumer CentriX, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR), Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), New Faces New Voices Rwanda, n’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda (RBA).

Ibigo by’ubucuruzi buto birashimirwa uruhare rwabyo mu gufasha Leta kuzahura ubukungu, nk’uko bisobanurwa na Ida Ingabire, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nyafurika New Faces New Voices Rwanda.

Ati “Ibigo by’ubucuruzi buto birimo gufasha u Rwanda kandi ntawakwirengagiza uruhare rwabyo mu rugendo rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19. Ibyo bigo biteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, bitanga serivisi, ibicuruzwa no guhanga imirimo. Ubukangurambaga bwa “Twiteze Imbere” bugamije gushyigikira no kuzirikana urwo ruhare”.

Iyacu asobanura kandi uburyo iryo rushanwa rya “Twiteze Imbere” ririmo gukorwa, n’igihe gutanga amazina bizasorezwa.

Ati “Ubwo bukangurambaga ni uburyo bwo kugaragaza ko dushyigikiye ibigo by’ubucuruzi byo mu gihugu n’uruhare rwabyo mu kuzahura ubukungu mu bihe nk’ibi bikomeye. Gutanga amazina y’ibigo bizatoranywamo ibizahembwa bizakomeza kugeza ku Cyumweru tariki 4 Mata, saa tanu n’iminota mirongo itanu n’icyenda za nijoro (11:59 PM)”.

Ati “Kugira ngo utange amazina y’ibigo, sura urubuga www.smeresponse.clinic/ibihembo, uhitemo ubucuruzi buto ubona bwagaragaje ubudasa muri ibi byiciro bikurikira: Ibigo by’ubucuruzi byashinzwe cyangwa biyoborwa n’abagore, Ibigo by’ubucuruzi bicyiyubaka cyangwa byagaragaje udushya (bitaramara imyaka ibiri bikora), Ibigo by’ubucuruzi byamaze gukomera (bimaze imyaka irenga ibiri bikora). Ushobora kandi gutanga izina ry’ikigo cy’ubucuruzi wihitiyemo uhamagara kuri 0781 024 420”.

Ingabire agaruka ku buryo ibigo bito bizafashwa nyuma y’ubwo bukangurambaga bwa ‘Twiteze Imbere’, ati “SME Response Clinic izaba ihari mu gihe cyose ubukangurambaga buzaba bukorwa na nyuma yabwo. Turateganya gukomeza guha ibigo by’ubucuruzi buto ibyangombwa bikenewe na serivisi z’ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi bizabifasha gukomeza gutera imbere. Ibyo bigo bifatiye runini ubukungu bw’igihugu cyacu kandi tugomba kubishyigikira”.

Yongeraho ati “Turi gushishikariza cyane ibigo by’ubucuruzi bito byashinzwe cyangwa biyobowe n’abagore kujya bisura kenshi urubuga rwa SME Response Clinic kugira ngo bishobore kubona amakuru”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imamvu ngiha amahirwe nuko ari ikigo gishya kand kigamije impinduka nziza muguteza umupira wamaguru imbere

Hagenimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Spring hope academy n’ikigo gishya kandi kizanye udushya aritwo:Gutoza abana umupira w’amaguru hagamijwe kubaremamo abakinnyi beza b’ejo hazaza.

Spring Hope Academy yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Nikigo gishya kizeweho ukishyura nko guteza imbere abakiribato umupira w’amaguru, hagamijwe kubaremamo abakinnyi, beza bejo hazaza.

spring hope academy yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka