Ibigo bitandukanye byanenzwe gukoresha nabi umutungo wa Leta

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, yamurikiye abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, umwaka warangiye tariki ya 30 Kamena 2019.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro, ubwo yarimo ageza Raporo ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, ubwo yarimo ageza Raporo ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi

Iyo raporo igaragaza ko muri 2019 amafaranga yakoreshejwe nabi, ni ukuvuga nta nyandiko ziyasobanura, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira, ndetse n’ayanyerejwe, yiyongereye akagera kuri miliyari zirenga umunani na miliyoni magana atandatu, mu gihe muri 2018 yari miliyari eshanu na miliyoni magana atandatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bivuze ko ayakoreshejwe nabi yiyongereyeho miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda muri 2019 ugereranyije n’ayakoreshejwe nabi muri 2018.

Obadiah Biraro yasobanuye ko uyu mwaka hagenzuwe inzego za Leta 165 zingana na 80% by’inzego zigenerwa ingengo y’imari. Ni mu gihe mu mwaka wabanje hari hagenzuwe 86,06% by’ingengo y’imari yatanzwe.

Iri gabanuka ry’inzego zagenzuwe ngo ryatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyadindije byinshi mu bikorwa, biyo bituma hari inzego icyenda (zingana na 7,1%) zikirimo kugenzurwa.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko habaye ukwiyongera kw’ibirarane by’amafaranga ya Pansiyo Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)kigenera abageze mu zabukuru.

Inkuru Kigali Today ikesha RBA ivuga ko muri 2017, ibi birarane byari miliyari 14 na miliyoni 700 z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko byageze ku itariki 30 z’ukwezi kwa Gatandatu muri 2018 ibi birarane bimaze kuba miliyari 17 n’ibihumbi 900 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi raporo kandi igaragaza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) gishobora guhomba miliyari ebyiri na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko gifite ibikoresho bishaje bidakoreshwa, hari ibikoresho byibwe ntibyagaruzwa, ndetse n’ibyaburiwe irengero ubwo byari biri mu bubiko.

Abakoze igenzura banasanze hari amazi atunganywa na WASAC ariko ntagurishwe. Umwaka w’ingengo y’imari ushize, aya mazi yatunganyijwe ntiyagurishwa, ngo yashoboraga kwinjiriza iki kigo miliyari eshanu na miliyoni 700 iyo aza kugurishwa ku giciro gito, cyangwa se akaninjiza miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda iyo aza kugurishwa ku giciro cyo hejuru.

Ngo hari n’ibikorwa remezo byubatswe na WASAC ariko ntibyakoreshwa bifite agaciro ka miliyoni 228 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kugezwaho n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’Umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30/06/2019, Abagize Inteko Ishinga Amategeko batanze ibitekerezo kuri iyo raporo, banabaza ibibazo bitandukanye, ariko banenga n’ibigo byakoresheje nabi umutungo wa Leta birimo WASAC, n’ibindi.

Amafoto: Inteko Ishinga Amategeko

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

twasabaga ubuyobozi bwa wasake ko bashyira amadosiye yabasaba amazi muburyo bwikorana buhanga kuburyo utanga dosiye yawe ugahita ubona mesaje yigihe uzazira gufata konteri umuntu agategereza itariki yahawe bitabaye bityo ibya wasake bizakomeza kutagenda neza kuko bafitemo ba rusahurira muri tegereza igihe utazi niyo bakubwiye igihe iyo kigeze baracyongera bigahora bityo kugeza igihe uzibwiriza

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

IKINDI iyo abatekinisiye babo bashaka kurya ruswa bakubwira ko ntakonteri zihari ugategereza ugaheba ariko wamubwirako uramuha akantu nayikubonera ubwo igahita iboneka iyo mikorere igomba guhinduka.

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

njye sinumva ukuntu wasake itunganya amazi ntiyagurishe kandi hari abaturage babuze amazi nko mubugesera bavoma ibiyaga URUGERO mumurenge wa Rweru ibikorwa remezo nkamatiyo biri mubutaka ariko ntamazi abaturage baho babona muzabasure bazabibabwira bayaheruka igihe nyakubahwa PEREZIDA WA REPUBURIKA yatahaga UMUDUGUDU amazu yubakiwe abantu bimuwe mubirwa BYA MAZANE na SHSRITA.

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka