Ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byatashywe mu Ntara bizoroshya serivisi
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, yafunguye ku mugaragaro ibigo bitatu bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Karere ka Huye, Musanze na Rwamagana.

Buri kigo gifite aho gusuzumira habiri hafite ubushobozi bwo kwakira imodoka 200 ku munsi, kandi ngo guhera kuri uyu wa 20 Ugushyingo, abifuza serivise yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo bashobora gutangira kugana ibyo bigo.
Mu muhango wo gufungura ikigo cy’i Huye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko icyo kigo ari igisubizo ku kibazo abanyehuye bafite ibinyabiziga bari baragaragarije Perezida w’u Rwanda.
Yagize ati "Ku itariki ya 25 Gashyantare 2019, abaturage bagaragarije Perezida wa Repubulika ikibazo cyo kujya muri ‘controle technique’ i Kigali, none uyu munsi birakemutse. Iki gikorwa kirasanga ibindi bikorwa remezo byo kuzamura Huye nk’umujyi wa kabiri kuri Kigali."

Umuyobozi wa Polisi mu Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye Abanyehuye n’abatuye mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange, kuzaba aba mbere mu kwifashisha iki kigo agira ati "Byaba bibabaje habonetse ibinyabiziga bitasuzumishijwe muri iyi Ntara kandi baregerejwe serivise."
Yanavuze ko kuzifashisha iki kigo bizagira uruhare runini mu kugabanya impanuka mu muhanda, kuko mu mpanuka zisaga 3000 zabaye mu Rwanda guhera muri Mutarama kugeza mu Kwakira 2020, harimo izatewe no kubura feri kw’ibinyabiziga, kandi zahitanye abasaga 500, zinakomeretsa abasaga 2000.
Yakomeje agira ati "Mu mezi 10 ashize, ku modoka ibihumbi 70 twapimye, ibihumbi 30 ntizari zujuje ubuziranenge. Hari igihe zari guteza impanuka iyo hatagaragazwa ibibazo zifite ngo bikosorwe."
Naho Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wari waje gufungura iki kigo, yavuze ko gusuzumisha ibinyabiziga biteganywa n’itegeko, bityo abantu bose bakaba bagomba kubyitabira.

Na none ariko yifuje ko abantu batajya bakoresha controle technique kubera amategeko, ahubwo bumva ko ari ngombwa.
Yagize ati "Nagira ngo nsabe Abanyarwanda dukoresha ibinyabiziga ko turenga imyumvire yo gusuzumisha kubera ko tubisabwa n’amategeko, ahubwo tukayisimbuza ko dusuzumisha kubera ko ubuzima bw’abagenda mu binyabiziga n’umutekano wo mu muhanda, bishingira ahanini ku buzima icyo kinyabiziga gifite."
Polisi y’u Rwanda yujuje ibindi bigo bibiri byo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, kimwe i Musanze, ikindi i Rwamagana.

Byose hamwe byatwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko icy’i Huye cyonyine cyatwaye miliyari 1,5.
Mu gihe ibi bigo uko ari bitatu buri kimwe gishobora gusuzuma imodoka 200 ku munsi. Icya Kigali bije kunganira cyo, gishobora gusuzuma imodoka 500 ku munsi.
Mu Karere ka Musanze na ho Kigali Today yabagereye ahabereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibibyabiziga (Motor Vehicle Inspection Centre). Cyitezweho kugabanya ingendo ndende abafite ibinyabiziga bakoraga bajya kubisuzumishiriza mu mujyi wa Kigali.

Iki kigo cyubatswe na Polisi y’u Rwanda kigizwe n’inyubako zashyizwemo imashini kabuhariwe mu gusuzuma ibinyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho ibinyabiziga bizajya biparika bitegereje guhabwa serivisi, n’ibiro bitandukanye.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Félix Namuhoranye, avuga ko iki kigo kije kunganira ikindi kimwe rukumbi cyatangaga bene izi serivisi kiri mu mujyi wa Kigali. Ibi bikaba bikozwe mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi, kwirinda ibyaha bya ruswa byajyaga bigaragara mu bakenera izi serivisi n’ibindi.
Yagize ati: “Ikigo gitanga serivisi ziri ku rwego rw’iki cyabaga mu mujyi wa Kigali. Birumvikana ko abafite ibinyabiziga baturuka mu ntara ntibabaga borohewe no kubona serivisi kubera ubwinshi bwabo. Byatumaga hazamo n’ibyaha bya ruswa, aho abiyita abakomisiyoneri bafatiranaga abantu bakabashuka babizeza serivisi zihuse. Nanone kandi iki kigo kigiye kudufasha kugabanya ubwinshi bw’impanuka zajyaga zibaho zitewe n’ibinyabiziga bidafite ubuziranenge”.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mezi atandatu ashize hasuzumwe imodoka ibihumbi bisaga 20 muri zo ibihumbi hafi 10 nta buziranenge butuma zemererwa kujya mu mihanda zari zujuje; izisaga 400 zo zasohoraga ibyuka bihumanya ikirere.
DIGP Namuhoranye yagize ati: “Iyi mibare tuvuze haruguru yari gutumbagira cyane iyo hataza kubaho guhagarika serivisi zimwe na zimwe zihuza abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Muri ayo mezi atandatu impanuka 341 zikomeye zo mu muhanda zahitanye ubuzima bw’abantu 367 naho 421 bo bakomeretse bikomeye; zimwe mu mpamvu z’izi mpanuka zifitanye isano no kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranyenge”.
Abafite ibinyabiziga bo bishimiye iki kigo bitezeho kugabanya ingendo ndende bakoraga bajya kubisuzumisha, hakaba ubwo bamaze iminsi bagitegereje guhabwa serivisi ari nako bashora amafaranga y’umurengera.
Munyankusi Jean Damascène, umwe mu bafite ikinyabiziga yagize ati: “Gusuzumisha ibinyabiziga ni bimwe mu bintu byadutwaraga igihe kinini, kuko nk’ubu wabaga wagize gukora urugendo rurerure, hakaba nk’igihe bakugezeho, basanga hari ikibazo imodoka yawe ifite bikaba ngombwa ko ujya kuyikoresha mu igaraje, bigasaba kongera gutonda umurongo bundi bushya. Hari n’ubwo umuntu yashoboraga kumara iminsi iri hagati y’ibiri n’itatu kubera ubwinshi bw’ababa bakeneye gusuzumisha ibinyabiziga byabo, urumva muri icyo gihe umuntu yakeneraga aho kurara, ibyo kurya, wakongeraho na esansi byose bigasaba amafaranga”.
Mu korohereza abatuye mu ntara zitandukanye z’igihugu Polisi yajyaga igira gahunda yo kwegereza abafite ibinyabiziga uburyo bwo kubisuzuma ariko mu gihe gito. Kuba ikigo gitangijwe cyo kikazajya gikora buri munsi.
Intara y’Amajyaruguru yihariye urujya n’uruza rw’ama toni menshi y’ibicuruzwa n’abagenzi bayisohokamo cyangwa bayigana. Izo serivisi zibasha kugerwaho hifashishijwe ibinyabiziga bitwara imizigo cyangwa ibitwara abagenzi byakeneraga gukorerwa isuzuma hagati y’inshuro imwe n’ebyiri buri mwaka.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wafunguye ikigo “Motor Vehicle Inspection Centre” yasabye abafite ibinyabiziga kugana iki kigo kitaje gufasha abafite ibinyabiziga gusa, ahubwo kije no kunganira leta muri politiki yo kurinda ibyuka bihumanya ikirere.
Yagize ati: “Muri iki gihe turi kurwana urugamba rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere kenshi biterwa n’imodoka zishaje cyangwa ziba zitakorewe isuzuma. Byateraga indwara za hato na hato z’ubuhumekero n’iyangirika ry’ikirere cyacu. Iki kigo kije kudufasha, kutwunganira, gukumira no kugabanya izo mbogamizi. Iki ni igisobanuro cy’imiyoborere myiza ishyize imbere gahunda zegereye abaturage kuko hadashize igihe kinini Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage ibigo nk’ibi”.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya yanijeje ubufatanye buhoraho hagati y’iyi Minisiteri y’ibidukikije na Polisi y’u Rwanda mu gukuraho inzitizi zose zatumaga abafite ibinyabiziga babangamirwa no kubona serivisi zo kubisuzumisha.
Zimwe mu nshingano z’ingenzi z’iki kigo harimo gukumira impanuka, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no gutanga ubujyanama bukenewe ku bafite ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge.
Byitezwe ko abafite ibinyabiziga bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’igice cy’Intara y’Uburengerazuba bazajya babonera serivisi muri iki kigo kizajya gisuzuma nibura imodoka 200 ku munsi kandi kikazajya gitanga serivisi mu buryo buhoraho nyuma y’uko uyikeneye abanje kwiyandikisha akanishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ibi bigo byubatswe mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba byose uko ari bitatu byubatswe nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame abyemereye abaturage. Bikaba byuzuye bitwaye miliyali eshatu na miliyoni zisaga 400. Polisi y’u Rwanda inateganya mu gihe cya vuba kubaka ikindi kigo nk’iki mu Ntara y’Uburengerazuba.






I Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DCGP Marizamunda Juvenal.













Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|