Ibiciro bya sima bizagabanuka kuberako uruganda rwa SIMERWA rurimo kongerwa ubushobozi

Uruganda rwa SIMERWA rukora isima y’u Rwanda rubarizwa mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi rugiye kongererwa ubushobozi kuburyo umusaruro uzikuba incuro esheshatu bigatuma n’igiciro kigabanuka.

Ubwo Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Kanimba Francois, yasuraga abanyemari baturutse muri Afurika y’Epfo bari kwagura uru ruganda, yabashimiye uburyo batekekereje gushora imari zabo mu Rwanda abasaba no kubishishikariza abandi kuko u Rwanda ari igihugu cyizewe cyakorerwamo ubucuruzi kandi bukunguka.

Umushoramari ari gusobanurira minisitiri w'inganda uko uruganda rugiye gutanga umusaruro wikubye incuro 6.
Umushoramari ari gusobanurira minisitiri w’inganda uko uruganda rugiye gutanga umusaruro wikubye incuro 6.

Umuyobozi w’uru ruganda rwa SIMERWA, Rolf Erick Anttila, yijeje minisitiri w’inganda n’ubucuruzi ko ikoranabuhanga bazanye muri urwo ruganda rihambaye bityo akaba amara abaturage ubwoba bw’ibiciro bya sima kuko ngo bizaba biri hasi ugereranyije n’ibihari muri iki gihe kuko ngo isima izaba yabaye nyinshi, ikindi kandi ngo izaba yujuje ubuziranenge n’ubwiza ku isoko mpuzamahanga.

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois yasabye abashoramari bo mu Rwanda kugura imigabane muri uru ruganda kuko kugeza ubu abanyamahanga bamaze kugura imigabane ingana na 51% yose.

Inyubako zo kwagura uruganda rwa Simerwa.
Inyubako zo kwagura uruganda rwa Simerwa.

Ku bijyanye n’abaturage bakemanga ubuziranenge bwa sima ya SIMERWA isigaye idakomeye nk’iya mbere, minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yabamaze impungenge ababwira ko ibyo ari ibihuha kuko iramutse idakomeye ngo abanyamahanga ngo ntibagura imigabane muri uru ruganda.

Biteganyijwe ko inyubako yo kwagura uruganda rwa SIMERWA izarangira mu Ugushyingo 2014 bityo u Rwanda rukinjira muri gahunda yo kwihaza ku musaruro wa sima.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 5 )

Uru ruganda ni rwagurwe , ni umusaruro uziyongera nk’uko byavuzwe, kandi uruganda narwo rubyungukiremo.

rwamamara yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Iki gikorwa ni ingenzi mu iterambere ry’igihugu..bravo kuri kanimba..

Umurungi yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ibi bizatuma abaturage benshi bava mu mazu y’ibyondo bubakishe Sima kuko Igiciro cya sima cyo kirahambaye rwose si buri muturarwanda wapfa kukigondera..

cyubahiro yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Babyanditse se mama mu kinyarwanda?

-/-/-/- yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Mukosore,ntabwo uruganda rwitwa ’’Simerwa’’, rwitwa ’’CIMERWA’’

John yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka