Ibibazo by’abacitse ku icumu bigomba gukemuka mu Rwanda hose - umuvunyi wungirije

Tariki 29/01/2013 itsinda rishinzwe gusuzuma no gukemura ibibazo by’imitungo y’abarokotse Jenoside riyobowe n’umuvunyi mukuru wungirije ryakemuye ibibazo bitandukanye mu karere ka Kirehe.

Umuvunyi mukuru wungirije, Kanzayire Bernadette, yavuze ko ari gahunda yashyizweho n’inama yayobowe na Minisitiri w’intebe aho basuzumaga ibibazo by’imitungo y’abarokotse Jenoside bagasanga hari bimwe bitarakemuka, bituma babisuzumwa ngo bifatirwe umwanzuro.

Kanzayire avuga ko gahunda yabo ari ukuzagera mu gihugu hose bakemura ibibazo bitandukanye by’abacitse ku icumu no kureba abadafite aho baba bagasiga babikemuye.

Itsinda ryakemuraga ibibazo.
Itsinda ryakemuraga ibibazo.

Mu bibazo byakemuwe mu karere ka Kirehe harimo ibishingiye ku masambu aho wasangaga amasambu yarasaranganyijwe abaturage abacitse ku icumu badahari nyamara bo ntaho bafite ho kuba hafatwa umwanzuro wo kubashakira aho baba.

Nirere Florence ni umudamu wabaga mu isambu y’uwacitse ku icumu mu kagari ka Rubaya mu murenge wa Mpanga, avuga ko kuba baramukatiye iyi sambu mu gihe cy’isaranganya nta cyaha afite akaba avuga ko ahubwo kuba bamwemereye kumuha iyindi nta kibazo abibonamo akaba avuga ko nawe abyishimiye kuko ba nyirayo bahoraga bavuga ko yabambuye isambu yabo.Ibibazo nk’ibi byakemuwe mu mirenge ya Gatore, Kigina na Mpanga.

Abaturage bafatanya n'abayobozi gukemura ibibazo by'abacitse ku icumu.
Abaturage bafatanya n’abayobozi gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu.

Itsinda ryakemuye ibyo bibazo rigizwe n’uhagarariye Minisiteri y’ingabo z’igihugu, Minisiteri y’ubutabera, Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo, Minisiteri y’umutekano, uhagarariye ingabo na polisi, ikigega cy’abacitse ku icumu, uhagarariye komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside hamwe n’uhagarariye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, bakaba bakemuye ibibazo bitandukanye by’abacitse ku icumu bitandukanye

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo   ( 3 )

Mbanje ku bashimira ibyo mwagezeho mu gukemura ibibazo bitandukanye ariko najue mfite ikibazo mpagarariye twakuwe ku rutonde rw’abagenerwa bikorwa cyane cyane ku rwego rw’uburezi kuburyo twajuriye hakaza abatwemeza ariko abari bahagarariye kwemeza abanyeshuri bafata umwanzuro uvuga ko tutemejwe knndi tutanakuwemo ubu umuntu yarenganurwa gute?

HATEGEKIMANA Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ku bwanjye mbona abacitse ku icumu atari twe twenyine tubabaye...intambara yasize iheruheru n’abandi banyarwanda kandi bizatera ikibazo gikomeye ku bazadukomokaho nibadafatwa kimwe...ntawe uzira uko yavutse ntanugomba kuzira ibya bene wabo.

Rutalindwa yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

... wasangaga amasambu yarasaranganyijwe abaturage abacitse ku icumu badahari ...
Uyu munyamakuru kuki atatubwiye aho aba bacitse ku icumu bari bari mu gihe cy’isaranganya ry’amasambu?

Mutyala yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka