INES-Ruhengeri: Padiri Hagenimana Fabien na Padiri Jean Bosco Baribeshya bahererekanyije ububasha

Padiri Dr. Hagenimana Fabien usoje manda ebyiri ayobora Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro INES-Ruhengeri, yabwiye abanyeshuri biga muri iryo shuri ko n’ubwo agiye mu zindi nshingano akibakunda, abasaba gukomeza umuhate, baharanira kugera ku cyo bashaka.

Umuhango w'ihererekanyabubasha wayobowe na Musenyeri Vincent Harolimana
Umuhango w’ihererekanyabubasha wayobowe na Musenyeri Vincent Harolimana

Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro cy’iryo shuri ku itariki ya 27 Nyakanga 2022, hagati ya Padiri Hagenimana Fabien ucyuye igihe na Padiri Jean Bosco Baribeshya wahawe inshingano zo kuyobora iryo shuri.

Aganira n’itangazamakuru, Padiri Hagenimana Fabien yagaragaje imbamutima ze, yishimira ibyo INES yagezeho n’umusanzu yatanze, avuga ko abanyeshuri bahiga baturuka mu bihugu 15 hirya no hino, abanyeshuri 95% bakaba biga ku manywa mu gihe 85% biga ama siyanse, hakaba harakozwe n’imishinga inyuranye.

Mu mpanuro yahaye abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri, yababwiye ko amaraso mashya aje mu buyobozi ari amahirwe kuri bo.

Ati “Abana banjye ndababwira ko mbakunda kandi ko ntabataye, sinabitaje ahubwo ni ukugira ngo bakure, kuko na bo iyo baza hano bahamara imyaka bakagenda, iyo udahinduka ntukura, ni ngombwa rero ko izo mpinduka zibamo kugira ngo dukomeze dukure”.

Bamwe mu bitabiriye uwo muhango
Bamwe mu bitabiriye uwo muhango

Arongera ati “Amaraso mashya ajemo ni amahirwe kandi aje atari uko hari umunaniro, aje kugira ngo umuvuduko ukomeze kwiyongera noneho nanjye nkomeze ntange umusanzu mu bundi buryo. Ndababwira rero nti mukomere ku ntego kandi mwibuke ko tutigira dipolome ahubwo twigire ubuzima. Umunyeshuri ushaka ejo heza biri mu biganza bye. Ndabasaba ko mumenya icyo mushaka, kugikunda ukagira no kwihangana iyo kidahise kiboneka kugira ngo amaherezo uzabe umuntu wishimye.”

Padiri Dr Hagenimana Fabien yari amaze imyaka 14 muri INES-Ruhengeri. Imyaka itandatu yayimaze ari umuyobozi wungirije, mu gihe imyaka umunani ayimaze ari umuyobozi wayo. Yahawe ubutumwa muri Foyer de Charté muri Remera ya Ruhondo, aho yishimiye ko hazamufasha kurushaho gusenga.

Ati “Ni ahantu heza cyane, nzaba mfite akanya ko gusenga no gufasha abantu gusenga, kubafasha mu mwiherero, mu bujyanama bwa Roho, mu bujyanama bwo kubona icyerekezo cy’ubuzima ari nako nkomeza ubutumwa muri INES-Ruhengeri mfasha iki kigo gukomeza kwiyubaka no guteza imbere ububanyi n’amahanga”.

Padiri Hagenimana Fabien yashimwe na Musenyeri Harolimana, avuga ko ubutumwa yashinzwe yabukoze neza
Padiri Hagenimana Fabien yashimwe na Musenyeri Harolimana, avuga ko ubutumwa yashinzwe yabukoze neza

Padiri Jean Bosco Baribeshya wahawe inshingano zo kuyobora INES-Ruhengeri, avuga ko ishuri ahawe kuyobora ritazamugora kuko ryamaze kugera ku rwego rwiza.

Ati “INES-Ruhengeri ihagaze neza, ifite gahunda nziza yo kwigisha ubumenyingiro bufasha abizemo kubona akazi mu buryo bworoshye kandi bakagirira akamaro Igihugu, bakajya no gutanga umusanzu mu bindi bihugu, icyo ni ukugikomeza”.

Arongera ati “Burya iyo umuntu yinjiye ahantu, hari utwo asanga dukeneye izindi mbaraga, ndatekereza cyane mu byerekeranye n’abakozi kugira ngo dukorere hamwe duhuje icyerekezo, kandi dufatanya dukurikije ubushobozi buhari, ni ugukomeza ibyari bisanzwe no gushyira imbaraga aho zikenewe”.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, barimo Guverineri Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, abahagarariye Ingabo na Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri Nyirarugero yashimiye Padiri Hagenimana Fabien ucyuye igihe ku mikoranire myiza n’izindi nzego yamuranze, asaba umuyobozi mushya gukomeza iyo mikoranire hagamijwe kuzamura iterambere ry’umuturage.

Umuyobozi w’Ikirenga wa INES-Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Vincent akaba n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashimangiye ko mu myaka 19 INES-Ruhengeri imaze yageze ku ntego, aboneraho no gushimira Ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame budahwema kuba hafi iryo shuri, dore ko ari na we washyize ibuye ry’ifatizo ahubatse iryo shuri muri 2003.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana

Yanashimye ibyagezweho na Padiri Hagenimana Fabien anaha ikaze Umuyobozi mushya Padiri Jean Bosco Baribeshya.

Ati “Iyi Kaminuza iteye ishema, ifite gahunda, ifite amaboko irashyigikiwe, iyi Kaminuza ifite inshuti, turashimira abo bose bitanga cyane cyane abarimu abayobozi n’abanyeshuri batugirira icyizere bakatugana, turashima Leta y’u Rwanda iduhora hafi, ariko ku munsi nk’uyu ni mumfashe dushimire Padiri Fabiyani Hagenimana uruhare yagize kuva mu ntangiriro za INES-Ruhengeri, Padiri Fabiyani turagushimira ko wujuje neza inshingano wahawe ukaba usoje neza.”

Musenyeri Harolimana yibukije Umuyobozi mushya wa INES-Ruhengeri kubakira ku musingi w’ibyubatswe.

Ati “Padiri Jean Bosco Baribeshya, INES-Ruhengeri ikwakiranye ibyishimo mu rugendo irimo, irifuza kujya mbere, irifuza kugira inzego zubatse neza zitahiriza umugozi umwe, irifuza gukomeza kubaka Kaminuza y’ubumenyingiro ihora ku isonga, tukaba twizera ko uzubakira ku musingi usanze wubatswe n’abakubanjirije kuva Kaminuza itangira, kandi tukwifurije kunoza inzego z’imikoranire ku mpande zose”.

Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya umaze imyaka 20 ahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti, afite impamyabumenyi ihanitse (Doctorat) yakuye mu Butaliyani, akaba kandi yarakoreye ubutumwa mu Budage mu myaka irindwi, amara imyaka ine muri Amerika, akaba ahawe inshingano zo kuyobora INES-Ruhengeri nyuma y’uko yari umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba.

Umuyobozi mushya wa INES-Ruhengeri Padiri Jean Bosco Baribeshya yahawe ikaze ku mirimo mishya na Musenyeri Harolimana Vincent
Umuyobozi mushya wa INES-Ruhengeri Padiri Jean Bosco Baribeshya yahawe ikaze ku mirimo mishya na Musenyeri Harolimana Vincent
Guverineri Nyirarugero Dancille na we yitabiriye uyu muhango
Guverineri Nyirarugero Dancille na we yitabiriye uyu muhango
Bamwe mu banyeshuri bari baje gusezera ku muyobozi ucyuye igihe bakira n'umuyobozi mushya
Bamwe mu banyeshuri bari baje gusezera ku muyobozi ucyuye igihe bakira n’umuyobozi mushya
Bamwe mu bakozi ba INES-Ruhengeri na bo bari bahari
Bamwe mu bakozi ba INES-Ruhengeri na bo bari bahari
Uwo muhango wasusurukijwe n'itorero rya INES-Ruhengeri
Uwo muhango wasusurukijwe n’itorero rya INES-Ruhengeri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka