IBUKA igiye kwiga ingamba zafasha abize bishyurirwa na FARG

Perezida w’Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Egide Nkuranga, yavuze ko ababajwe no kuba benshi mu bari abanyeshuri bishyuriwe n’Ikigega FARG ari abashomeri.

Egide Nkuranga, Perezida wa IBUKA
Egide Nkuranga, Perezida wa IBUKA

Nkuranga yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside i Nyanza ya Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021.

Mu bitabiriye uwo muhango harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, hamwe na Karidinali Antoine Kambanda.

Nkuranga avuga ko iyo ahuye n’abari abanyeshuri bishyuriwe na FARG barangije amashuri, ngo bamubwira ko Leta cyangwa FARG by’umwihariko yababereye umubyeyi, ariko ikibazo basigaranye kikaba ari ukutabona akazi ngo bereke uwo mubyeyi ko ibyo yabatanzeho bitapfuye ubusa.

Nkuranga yagize ati "Tuziga ingamba twakoresha kugira ngo be kuguma aho nta kazi bafite, tuzabifatira umwanya turebe icyo twakora, twahimba imirimo, twakora ubuvugizi kugira ngo bagire ikindi bakora, tuzabiganiraho".

Ubwo yari amaze gusimburwa ku mwanya wo kuyobora FARG muri Nzeri umwaka ushize wa 2020, Theophile Ruberangeyo wayohoye icyo kigega mu myaka 11 yavuze ko kugeza icyo gihe abazaga gusaba kurihirwa amashuri babarirwaga hagati y’ibihumbi 30 na 40.

Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) na cyo cyatangaje ko inyigo yakozwe muri uwo mwaka wa 2020 igaragaza ko abashomeri mu Rwanda barenga 16% by’abantu bose bari mu gihe cyo gukora, ariko cyanagenzuye abafite imirimo izwi na bo gisanga batarenga 48%.

Mu ijambo rya Perezida wa Ibuka kandi, yakomeje avuga ko hari n’ikibazo cy’imanza zatewe n’abo yita ba rusahurira mu nduru, ngo bitwaje ko bafitanye isano n’abishwe muri Jenoside bakigabiza amasambu n’inzu by’abana b’impfubyi bari bakiri bato.

Yasabye inzego zitandukanye cyane cyane abagize IBUKA, gukora ibyo biyemeje byo kuba ijwi ry’abafite ibibazo hirya no hino mu cyaro cy’u Rwanda ’babuze uruvugiro’, mu rwego rwo kubarinda gusubira mu ihungabana.

Asubiza iby’icyo kibazo, Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko imanza za gacaca zishoboka kurangizwa zizarangizwa bidatinze kuko ngo hari inyandiko zirimo gutegurirwa mu turere mu rwego rwo guhesha abarokotse Jenoside imitungo yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ibyo bitekerezo nibyiza rwose turabashimiye mwatubereye ababyeyi beza mwadufashije kwiga arko rwose tumaze igihe kitarigito twarabuze akazi nkajye mfite A0 in accounting arko akazi karabuze ngo dutange umusanzu wacu ese nkajye ko imitungo yaja data yagurishijwe n’abanyamuryango ko ntaruhare nayigizeho nabarizahe mudufashe.

alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2022  →  Musubize

Ibyo bitekerezo nibyiza rwose turabashimiye mwatubereye ababyeyi beza mwadufashije kwiga arko rwose tumaze igihe kitarigito twarabuze akazi nkajye mfite A0 in accounting arko akazi karabuze ngo dutange umusanzu wacu ese nkajye ko imitungo yaja data yagurishijwe n’abanyamuryango ko ntaruhare nayigizeho nabarizahe mudufashe.

alias yanditse ku itariki ya: 20-06-2022  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye nuko ibuka yafasha abana bazize genocide kubona ubutabera ku mitungo ya babyeyi nano yagiye igurishwa na bebe wabo nziko ntangaruka bizagira nyuma nabazi ukuri bagahabwa ruswa kungirango abo bana baburizwemo muri make habeho ubushishozi?

Muhisha yanditse ku itariki ya: 19-04-2022  →  Musubize

Igitekerezo cyane nuko ibuka yafasha abana bazize genocide kubona ubutabera ku mitungo ya babyeyi nano yagiye igurishwa na bebe wabo nziko ntangaruka bizagira nyuma nabazi ukuri bagahabwa ruswa kungirango abo bana baburizwemo muri make habeho ubushishozi?

Muhisha yanditse ku itariki ya: 19-04-2022  →  Musubize

Bizakoranwe ubushishozi akazi gahabwe ugashoboye.

Epa yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

Turabashimira cyane mwatubereye ababyeyi beza ariko umubyeyi Aho aharanira icyatuma abana be babaho neza

Imvugo rero none ingiro kuko haribeshi babayeho nabi kdi bafite ubwenge bwogukora bagatanga umusanzu wabo mukubaka urwabasigaranye!!!

Karisa yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Mubyukuri icyo gitecyerezo ni kiza ariko ,ni kenshi mubivuga nimubishyire mubikorwa????

Rurangwa yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Turabashimira cyane uburyo mudahwema kudutekerezaho nkababyeyj bacu twasigaranye Kandi icyatunezeza kurushaho no uko imvugo yaba ingiro

Twizeyimana y yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Mubyukuri icyo gitecyerezo ni kiza ariko ,ni kenshi mubivuga nimubishyire mubikorwa????

Rurangwa yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka