Huye: Umuhanda Huye-Kitabi umaze gusenyuka gatatu wikurikiranya

Abaturiye umuhanda Huye-Kitabi baravuga ko umaze kwangirika inshuro eshatu wikurikiranya nyuma y’uko usanwe kandi ibyo bigahora biba ahantu hamwe, ari nako ubangiriza imyaka n’imirima.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Huye, bavuga ko aho uyu muhanda waridukiye atari ubwa mbere byari bibaye ahubwo ari ubwa gatatu, amakuru batemeranywaho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi no Gutwara Abantu (RTDA).

Abahafite imirima yarengewe n’ibitengu, ari na bo bababaye cyane kuko atari ubwa mbere imyaka yabo yangizwa no gucika k’umuhanda muri kariya gace, bavuga ko kuri iyi nshuro, ari yo ya gatatu, byabaye akarusho kuko nta cyasigaye.

Uwitwa Laurent Gatabazi agira ati “Ubwa mbere hakunduka hari mu mpera z’umwaka ushize wa 2023. Nari nahinzemo imbuto, birengaho. Baraje barasana, bubakamo esikariye (escaliers), haciyemo nk’icyumweru birongera biraturika. Hashobora kuba munsi harimo nk’isoko y’amazi.”

Marcelline Ntawuyisumba na we ufite imirima aharengewe n’ibitengu agira ati “Urabona warasenyutse barongera barasana, none dore uko byabaye noneho, imyaka yacu iragenda, indi yarenzweho.”

François Ndemeye na we uhaturiye we avuga ko kuba umuhanda warageze aho ucika bibuza imodoka gutambuka byabaye ku bw’uburangare bw’abashinzwe kuwukora.
Ati “Urebye hano harimo isoko y’amazi. Bamaze kuhasubiramo inshuro ebyiri. Mbere hakundukaga hepfo, bakazana amabuye bagatindamo. Ariko habaga ari hatoya. Bivuga ko ari amarenga byacaga.”

Yungamo ati “Bagombye kuba barakurikiranye, bagasesengura, bakamenya icyabiteye. Ahubwo bo bongeragamo amabuye bagasana gusa. Ntibitaye ku kureba iby’amasoko ahari, kuko urebye hasi arimo.”

Abo imirima yarengewe n’ibitengu bagera kuri bane, kandi ubu barifuza gufashwa kubona icyo baba barya.

Gatabazi ati “Urabona amasaka, ibigori, imyumbati, amateke, intoryi nari narahinze byose byagiye. Nari nahashoye amafaranga ibihumbi 60. Noneho n’umurima wagiye. Ngiye kuba imbwa burundu kandi nari umugabo wihaye. Inzara igiye kunyica.”

N’ubwo aba baturage bavuga ibi ariko, ntibanazi uwabagoboka kuko yaba akarere cyangwa RTDA basa n’aho batazi igitera uyu muhanda guhora ucika ari nabyo biteza aba baturage igihombo. Cyakora bahuriza ku kuba abahinzi bakwiye gushaka ubwishingizi bw’imyaka yabo.

Umuhanda Huye-Kitabi ni igice cy’umuhanda Huye-Rusizi umaze imyaka myinshi kuko wubatswe mbere ya genocide yakorewe abatusti mu Rwanda, ukaza kusanwa mu mwaka wa 2020 kuko wari warangiritse maze ibyo bikorwa bigatwara miliyari hafi 27 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuba abaturage bavuga ko umaze kwangirika inshuro 3 zose nyuma yo gusanwa, ntibabivugaho rumwe n’ubuyobozi kuko RTDA yo ivuga ko inshuro izi ari 2 kandi zose zizirengerwa na rwiyemezamirimo kuko bari bataracyira uyu muhanda ku mugaragaro, nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi mukuru wa RTDA Imena Munyampenda.

Yagize ati: “Twari tukiri mu gihe cya garanti cy’imyaka itatu kuko nyuma y’igihe cya garanti hari inenge zawugaragayemo bagomba kubanza gukosora mbere y’uko tuwakira. Ubu rero n’ibi byo kwangirika ni bo bireba”.

Kigalitoday yifuje kumenya igitera uyu muhanda kwangirika maze Imena akomeza agira ati: “Ntwabwo turabimenya neza ariko turakeka ko hariya umuhanda wacitse harimo isoko y’amazi cyangwa imyobo ituma amazi ahinjira. Twatangiye gukora inyigo ishakisha impamvu ibitera ku buryo hazakosorwa bidasubirwaho.”

Naho ku bijyanye n’abifuza gufashwa ku bw’imyaka yabo yangiritse, Imena yunzemo avuga ko ibyo byabazwa akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, kuri iki kibazo yibukije abahinzi muri rusange ko bakwiye gufata ubwishingizi bw’ibyo bahinga, ariko na none kuri bariya ngo ubuyobozi buzakora isesengura burebe niba hari icyo bafashwa.

Abatuye muri Karambi bavuga ko aho umuhanda wacitse atari ho honyine hakwiye kwitabwaho mu kuwukosora kuko hari n’izindi nenge zikwiye kwitabwaho harimo n’imiyoboro y’amazi urebye yubatswe nabi ku buryo amazi ajya ayuzura bamwe akabasanga mu ngo, ahandi ugasanga yuzuyemo imicanga ku buryo abakoze umuhanda bajya bashyiramo abakozi bahazibura.

Ngo hakwiye no kugenderwa ku kuba aho umuhanda wacikiye ari ku birometero bitatu uvuye ku kiraro cya Nkungu na cyo cyacitse mu minsi yashize, bikaba ngombwa ko gisubirwamo, bityo hakabaho kwitonda mu kuhakosora kugira ngo ikibazo gikemuke mu buryo burambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niharebwe icyakorwa uwomuhanda usanwe weregukomeza kwangirika kuko biriguteza abaturage igihombo mpereye kwiyo myakayabo yangiritse nago bakwicwaninzara kandibarahinze abayobozosi icyabo nukurebera abaturage nibarebe ukobabigenza abobaturage bahabwe ubufasha.

Dusabimana Jean clude ndi ikarongi umurenge wa rubengera yanditse ku itariki ya: 18-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka