Huye: Nubwo u Rwanda rwatsinzwe, CHAN yarabasusurukije

Abanyehuye bavuga ko n’ubwo bababajwe n’uko u Rwanda rwavuye mu marushanwa rutsinzwe na Congo tariki 30/1, byibura CHAN yabasusurukije.

Ibi babivuze nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Cameroun n’iya Côte d’Ivoire kuri Sitade Huye, tariki 30/1, umukino ukarangira Cote d’Ivoire itsinze ibitego bitatu ku busa.

N'ubwo ubwitabire butari bwinshi igihe cyose abanyehuye bitabiriye CHAN
N’ubwo ubwitabire butari bwinshi igihe cyose abanyehuye bitabiriye CHAN

Uwitwa Janvier Mahoro, nyuma y’umukino wa Cameroun yagize ati “ Congo yadutsinze nababaye, ariko n’ubwo tuvuye mu marushanwa CHAN yatumye tureba imikino iryoshye. Yego amakipe amaze gukina ntiyadukiniye neza nk’uko twari tubyiteze, ariko ni amakipe asanzwe akina neza ajya anaserukira Afurika mu bikombe by’Isi.”

Kandi ati “CHAN isize dufite ikibuga cyiza amakipe yacu azajya akiniraho, ariko sinkeka ko tuzigera tuharebera umupira uryoshye nk’iyabereye aha mu gihe cya CHAN. Tuzishima kurushaho umunsi hagiye habera n’indi mikino y’amakipe akomeye.”

Japhet Ntukabumwe na we, yishimira CHAN yagize ati “Icya mbere, yatuzaniye ibyishimo, inadusigiye sitade nziza. Izatuma ikipe yacu ya Mukura irushaho gukomera kuko itazongera kujya gutira aho yitoreza. Izaba ifite ikibuga cyayo.”

Dominique Munyentwari na we ati “CHAN yatumye umujyi wacu ushyuha. Abantu bari basigaye babona aho basohokera, kandi imikino bakayikurikira bishimye. Yaba abacuruzi, yaba abakozi ba Leta, abantu bakora imirimo inyuranye, n’utazi iby’umupira w’amaguru wabonaga azi byibura izina CHAN.”

Jean Baptiste Rugengamanzi na we ati “Muri ibi bihe bya CHAN narishimye, kuko nabashije kwibonera n’amaso yanjye abakinnyi b’amakipe akomeye muri Afurika.”

CHAN i Huye yasojwe, ariko ngo abanyehuye bazakumbura imikino. Emmanuel Kalisa ati “twari tumaze iminsi duhugiye mu mipira, bigatuma tunishima, none CHAN i Huye irarangiye. Iyi mikino tuzayikumbura.”

Ubwo sitade Huye yatahwaga, Vincent De Gaulle Nzamwita ukuriye FERWAFA yasezeranyije abanyehuye ko mu gihe akiri muri FERWAFA, azakora ibishoboka i Huye hazajye habera imipira myinshi, yaba iya za shampiyona, n’ iy’Amavubi ijya ibera ku Mahoro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NTACYO,BIDUTWAYE,BYATUMYE,TUBONA,AMAKIPE,MESHI

NTIRIVAMUNDA,XAVEUR yanditse ku itariki ya: 1-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka