Huye: Mu butayu bwa Kinyamakara ngo haba ari ahantu hatagatifu
Ku gasongero k’umusozi wa Kinyamakara uri mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye ngo hashobora kuba ari ahantu hatagatifu kuko abashaka gusenga ariho bihererera maze bakabwira Imana ibibari ku mutima byose, kandi ngo barasubizwa.
Kuri ako gasozi hateye ishyamba rya pinusi rinini. Abahaturiye bahita mu Butayu kuko ngo abantu baturutse mu mpande zitandukannye z’u Rwanda ndetse no mu bihugu nka Kongo na Uganda na bo baza kuhasengera.
Umwe mu baturage bahaturiye yagize ati « abantu baturuka za Butare, Cyangugu, Kigali, Uganda ndetse na Kongo bakaza gusengera mu Butayu».

Umusaza Nzeyimana, kuva kera atuye mu mudugudu wa Gasura, uherereye munsi gato y’uyu musozi wa Kinyamakara, ahanyurwa n’abafite amamodoka baza kuhasengera. Avuga ko ahora abona abantu bazamuka uyu musozi bajya kuwusengeraho. Yagize ati « Njya mbona abarwayi bo mu mutwe bazamukana hano bakagaruka bakize».
Muakagatare Françoise ni umubyeyi utuye munsi gato y’uyu musozi, ku nzira inyurwamo n’abanyamaguru bagiye gusengera mu butayu.
Yagize ati « mu Butayu ni ahantu abantu bajya gusengera kandi bakahabonera ibisubizo ku byifuzo baba bashyiriye Imana. Njye ndi umukene cyane. Nta gatungo nagiraga. Nagiye gusengera mu Butayu nereka Imana ibibazo mfite, maze Imana irahansubiriza kuko nyuma gato haje abagiraneza bakampa ingurube, none nanjye ubu mfite agatungo».
Muri rusange, abantu baturiye uyu musozi ntibakunda kujya kuwusengeraho. Abaturutse kure ahubwo ni bo bakunda kuhaza. Ababishaka bose kandi bajya gusengera kuri uyu musozi, baba abagaturika, abaporoso. Abasengera muri ADEPR ariko ngo ni bo bahajya cyane.

Gusengera kuri uyu musozi ngo byatangiye mbere gato ya Jenoside yo mu 1994, ariko abantu batangiye kuhitabira cyane nyuma yayo. Nubwo abantu benshi bakunda kujyayo nijoro, dore ko ku manywa baba ari bakeya, ubuyobozi bwo muri aka gace ntibubyemera ku bw’umutekano waho utizewe, cyane ko ari mu ishyamba.
Ndikumana Assumani, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karambi gaherereyemo uyu musozi, avuga ko bateganya kuzazitira iri shyamba, hakaba ubwinjiriro buzwi, ku buryo bazahashyira n’abashinzwe umutekano bakajya bacunga umutekano w’abaza kuhasengera.
Icyakora, ngo ubuyobozi ntiburatekereza ku macumbi abanyamahanga baza mu butayu bajya bacumbikamo kuko ngo n’ubundi batayakeneye. Birarira kuri matera yakozwe n’amababi ya pinusi. Imvura na yo kandi, yaba nkeya cyangwa amahindu, ngo ntibakanga kuko iyo iri kugwa bitababuza kuguma mu mbaraga z’Imana basenga.

Ngo kuzamuka umusozi uri aho ngaho mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri ufite ikibazo ugiye gutura Imana, ukwemera konyine kuba kwakujyanye kwatuma ukibona.
Ikindi kandi abantu bajyayo ari benshi, cyane cyane kuwa kabiri no kuwa gatanu. Icyakora ntibagira igihe cyo gusengera hamwe bose nk’uko bigenda mu Ruhango ndetse n’i Kibeho naho abantu bajya gusengera bagataha bakize. Usanga basengera mu dutsiko twinshi, bitewe n’uko baba bazanye.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
eh muturangire neza aha hantu ndumva ari hatari!!!