Huye: Bapakira kawa mu dufuka tw’ibitenge kuko igurwa kurusha
Uruganda “Huye Mountain Coffee” rucuruza ikawa iri mu dufuka tw’ibitenge kuko basanze ari yo igurwa kurusha ipakiye mu bipapuro gusa.
Ugeze aho uruganda Huye Mountain Coffee rucururiza kawa, ahabona ikawa iri mu bifuniko by’ibipapuro byanditseho izina ry’uru ruganda, ariko akanahabona uduhago dutoya dukoze mu bitenge dutera amatsiko utubonye kuko yifuza kumenya ibirimo. Utwo duhago tuba turimo ikawa yabanje gupakirwa mu bipapuro nk’uko bisanzwe.
Emmanuel Niragijimana ukorera uru ruganda asobanura ko bajya gushyira ikawa mu dufuka tw’ibitenge babigiriwemo inama n’Abayapani bo muri JICA (Japan International Cooperation Agency).
Kuri bo ngo bwari uburyo bwo guteza imbere abadozi b’Abanyarwanda kuko babona ibiraka byo kudoda bene turiya dufuka, ndetse no gutuma ikawa irushaho kugurwa n’abanyamahanga, dore ko ari na bo bakiriya benshi bagira.
Ati “Bizwi ko igitenge ari umwenda w’Abanyafurika. Gushyira ikawa mu gafuka k’igitenge bituma abanyamahanga bihutira kuyigura kuko baba bashaka no gutwara urwibutso rw’Abanyafurika. Usanga bose bagura iyo mu dutenge kandi. ”
Ibyo Niragijimana avuga binemezwa n’abaguzi.
Kébèn, Umufaransa uba mu gihugu cya Congo, amaze kugura udufuka tubiri turimo ikawa y’uruganda Huye Mountain Coffee, yagize ati “Nahisemo ikawa ifunze mu bikwembe ntekereza ko ari impano nziza nzashyira inshuti zanjye kuko bigaragara ko ari inyafurika.”
Yakomeje agira ati “Ni ikawa nyafurika ifunitse kinyafurika, nshobora kwereka ab’iwacu na bo bakamenya ko nageze muri Afurika.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|