Huye: Bakoze inzira y’umusaraba banakina uko byagenze igihe cya Yezu

Ku wa gatanu mutagatifu, tariki 29/3/2013, abakirisitu Gatorika bo mu mujyi wa Butare bakoze inzira y’umusaraba bagerageza kwigana uko byagenze igihe Yezu Kristu ababara, agapfa, akabambwa ku musaraba hanyuma agahambwa.

Mbere yo gutangira inzira y’umusaraba, bamwe mu bakirisitu bo muri Paruwasi ya Butare bakiniye imbere ya bagenzi babo uko byagenze Yezu agambanirwa na Pilato, bene wabo b’Abayahudi bakamusabira urupfu, ni uko inzira y’umusaraba iratangira.

Urugendo rw’inzira y’umusaraba rwatangiriye kuri Katederari (cathedrale) ya Butare, rukomereza mu nzira ya kaburimbo rwagati mu mujyi wa Butare, rukomereza mu nzira y’ibitaka imanukira kuri Hotel Faucon igatungukira mu Rwabuye, hanyuma kuri Chapelle Sainte Therese.

Yezu agwa.
Yezu agwa.

Nyuma yaho rwakomereje mu muhanda w’amabuye wo ku itaba, hanyuma kuri centre d’accueil Mère du verbe unyuze ruguru y’urusengero rwa ADEPR ruri hapfo ya Hotel Faucon, no kuri katederari.

Uru rugendo ntirwari rutoya kuko rwamaze amasaha ane. Abari barwitabiriye bagiye bafata umwanya wo kwibuka uko byagendekeye Yezu ajya kubambwa nk’uko babigenza mu nzira y’umusaraba, ariko bwo binakinwa : aho Yezu yaguye, aho yahuye na nyina, aho yahuye n’abagore bamuririraga, uko yakubitwaga n’ibindi.

Na none kandi, uretse gukina uko byagenze, banafataga umwanya wo kubizirikana, bagasenga ndetse bakanaririmba. Hari abo wasangaga batangaye kubera ibyo bari babonye batanibukaga ko biba mu ivanjiri.

Abakirisitu bo mu mujyi wa Butare bitabiriye inzira y'umusaraba ari benshi.
Abakirisitu bo mu mujyi wa Butare bitabiriye inzira y’umusaraba ari benshi.

Hari n’abari bumiwe abandi barira. Muri rusange ariko, bose wabonaga bafite umutima wo gusenga.

Umwe mu bariraga cyane twabajije icyo yakuye muri uru rugendo, yashubije agira ati « uru rugendo rwanyibukije urwo nanyuzemo mu gihe cya Jenoside yo mu 1994. Yezu na we yazize ubusa. Narukuyemo imbaraga zo kurushaho kwizera ndetse no kwihangana. Ndanabishishikariza bagenzi banjye».

Kazinga Jean Baptiste, padiri mukuru wa Paruwasi katederari ya Butare, ari na we wakoze ku buryo uyu munsi ugenda gutya, avuga ko icyabimuteye ari ukugira ngo abakirisitu barusheho kwiyumvisha uko byagendekeye Yezu yicwa azira ubusa.

Inzira y'umusaraba yanyuze hagati mu mujyi wa Butare.
Inzira y’umusaraba yanyuze hagati mu mujyi wa Butare.

Ese ubundi ni ukubera iki abakirisitu bibuka ububabare bwa Yezu ? Padiri Kazinga ati « Kristu yarababaye, arakubitwa, aratukwa, baramwamagana baramwanga kubera urukundo yadukunze.

Twibuka ubu bubabare kugira ngo natwe duharanire kutongera gucumura kuko Yezu yazize ibyaha byacu, duharanire guhora tugenza neza».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

kibwa ni kibwa nyine, none se muragirango umuntu nkakibwa avuge iki atagushije k’unda. twebwe turavuga ibyubaka roho, we akivugira ibyinda. Bivuzeko kuriwe uwahaze ariwe ugira icyo akora. Bwana kibwa, gerageza kwinjira m’umwuka nibwo uri bubyumve, naho ubundi ntabwo rwose wabyumva. Ibyo ukwimera byumva n’uri kumavi

nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Kibwa ntabwo bari bahaze ahubwo bibukaga ibyabaye kuri Yezu wadupfiriye ku musaraba. Gusa wibuke ko akenshi kuwa gatanu mutagatifu abenshi mu bakrisitu biyiriza ubusa kugira ngo barusheho kuzirikana ibyabaye kuri Yezu. Naho ku bijyanye n’izina wiyise njye mbona nta kibazo rwose uhitamo izina ukurikije ibihe urimo ndetse n’uko wibona, ntiwakwitwa umukobwa utari we kandi ntiwakwitwa umuntu uri imbwa. So rero birumvikana uko wibona

Marcop yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Kibwa reka ngutuke neza "URAKAMENYA IBYO BAKORA NICYO BABIKORERA "kandi bavandimwe mureke tumusabire kuko hari benshi bibera mu kutamenya nuko bakaba bacumurira ubusa . Gira amahoro Kibwa kandi Yezu arakakugenderera muvandimwe.Dusabirane

Gloria yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ariko Mugabo, Kibwa mureke yanahisemo izina ribi koko. Ntazi ibyo arimo. Biranashoboka ko ubimubajije atanabisubiramo. Ahubwo jye nshimiye aba bakristu bi Butare ukuntu bazirikanye ububabare bwumwami wacu Yezu Kristu.

Bwimba yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Muvandimwe "Kibwa" Imana ikubabarire kuko utazi ibyo uvuga. Gukora inzira y’umusaraba si uguhaga, kuko uhaze hari ibindi byinshi bitababaje wakora, ahubwo ni ukwibuba ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kirisitu.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Bari bahaze! Wowe wakwikorera kiriya gisaraba utariye!!

kibwa yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka