Huye: Bafashwe batorotse ikigo cy’imfubyi berekeza i Kigali

Abana babiri b’abakobwa barererwa mu kigo cy’imfubyi kitwa Nyampinga mu karere ka Huye, bafashwe na polisi yo mu karere ka Nyanza ubwo bari batorotse berekeza mu mujyi wa Kigali.

Aba bana bose bafite imyaka 14, batorotse ikigo kuwa mbere taliki 23/01/2012, nyuma baje gufatirwa ahitwa kuri Arete (arret) bagenda n’amaguru.

Aba bana bavuze ko bari kugenda n’amaguru kugera i Kigali kuko nta mafaranga bari bafite. Bafashwe barimo kwaka lifuti babeshya umushoferi ko bafite amafaranga. Umwe muri aba bana yavuze ko yari asanze se i Kigali, naho undi avuga ko yari agiye kwa nyirakuru ubyara nyina uba mu mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Nyanza bwihanangirije aba bana buvugako uwo bazongera kubona yatorotse, polisi itazamurekura kuko usanga akenshi baba babeshya, ko ahubwo baba bagiye kuba inzererezi mu mujyi.

Kuwa gatatu tariki 25/01/2012, polisi ya Nyanza yashyikirije aba bana polisi ya Huye ngo ibasubize mu kigo barererwagamo. Aba bana baje mu kigo cy’imfubyi bakuwe mu mujyi wa Kigali mu isoko rya Nyabugogo.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka