Huye - Abatuye mu murenge wa Simbi bahangayikishijwe n’ikiraro cya Butampu
Mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ikiraro cya butampu gihuza umurenge wa Simbi na Maraba muri aka Karere ka Huye cyarangiritse, iki kibazo ubu kikaba giteza ibibazo mu buhahirane bw’abaturage hagati y’iyi mirenge kandi abaturage bakaba bahangayikishijwe n’ikibazo k’iri teme mu gihe ubuyobozi bw’Akarere butabatabaye vuba ngo babashe kubona inzira nyabagendwa.
Bamwe mu baturage batuye muri uwo murenge wa Simbi babitangarije kigalitoday.com kuri uyu wa 31 Ukwakira 2011 bavuga ko ikibazo bafite kibakomereye ari ikimodoka y’ingobyi y’abarwayi (ambulance) inyura kuri iki kiraro ijya gufasha abarwayi ku kigo nderabuzima (centre de santé) ya Simbi, ubu kubera ko inyura kure birahenda ikigo nderabuzima ndetse n’abarwayi bagatabarwa bitinze.
Iyo urebye icyo kiraro aho kigeze ubu n’abanyamaguru bahanyura bias no kwigerezaho.
Hitimana Tharcisse ni umugabo waganiriye na kigalitoday.com ari gutambuka kuri icyo kiraro yagize ati “uramenye utagwamo hano haca abahaze amagara yabo! Ubuse urabona kidasigaje kugwa ku bantu cyangwa kikagira uwo gihitina?”
Mugenzi we batambukanaga kuri icyo kiraro Kambanda Augustin we avuga ko abona ubuyobozi bw’akarere ntabushake bufite bwo gukora icyo kiraro(iteme) kuko amakuru bafite ni uko bijejwe ko bazagitunganya ariko kugeza nubu babuze igisubizo.
Ati “ twabwiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Simbi ko iki kiraro kizakorwa na minisiteri y’ibikorwaremezo, ariko amaso yaheze mu kirere”.
Abaturage bo bagasaba ko iki gikorwa cyakwihuta kandi kigakorwa neza hitondewe umugezi wa Butampu kuko iyo wuzuye mu gihe cy’imvura ugira ingufu nyinshi ukangiza ibiraro. Ibyo bisaba ko aho iryo teme rishingiye higizwa kure kuko uburyo ryari ryubatsemo usanga aribwo bwatumye risenyuka.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Muzuka Kayiranga Eugene atangaza ko gahunda yo gutunganya iki kiraro iri munshingano ya minisiteri y’ibikorwaremezo bakaba bategereje ko bazabafasha kucyubaka.
Avuga ko Akarere kagiye kongera kumenyekanisha iki kibazo hanyuma bagahabwa ubufasha bwo ku cyubaka.
Iki kiraro kiramutse kidakozwe vuba ngo gitunganywe gishobora kuzateza impanuka ku bantu bahaca ndetse n’izindi ngaruka zo gukumira ubuhahirane bwari hagati y’iyo mirenge yombi.
Ernestine Musanabera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|