Huye: Abanyamyuga baratangira kwimukira mu gakiriro
Inzu ya mbere yo kwifashishwa n’abanyamyuga (cyangwa abanyabukorikori) bo mu Karere ka Huye iri gukorerwa imirimo ya nyuma. Igisigaye ni ukureba abazayifashisha mu bikorwa byabo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 26/09/2013, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yasobanuye ko ubundi ngo ubuyobozi bw’Akarere bwatekereje gushyiraho agakiririro ahitwa i Sovu (mu gace kagenewe inganda) mu rwego rwo gufasha abanyamyuga, cyane cyane urubyiruko, kubona aho bakorera bakava aho basanzwe bakorera hadafututse nko mu ngo, kuko ubundi hari ubwo ibikorwa byabo usanga bisakuriza abaturanyi.
Aha uyu muyobozi yagize ati “ntibikwiye kumva imashini y’usudira mu gace gatuyemo abantu kuko uyihakoreshereza aba abasakuriza. Abakora bene iyi mirimo bakwiye kujya mu gakiriro.”

Kwimurira abanyamyuga mu Gakiriro ngo binareba abasanzwe bakorera ahitwa mu Rwabayanga, hafi y’isoko ryo mu mugi wa Butare. Icyakora ngo “ntibazimurirwa rimwe. Abazimurwa bazarebwa kandi tunagirane ibiganiro mu minsi iri imbere.”
Hari abakorera mu Rwabayanga bavuga ko batazi abazimuka, n’igihe bazimukiramo, kuko ngo batigeze bagirana inama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku myimukire yabo. Umuyobozi w’akarere we avuga ko abavuga ko batagiranye inama baba ari ba bandi bahamagarwa mu nama ntibayitabire.
Na none kandi agira ati “bitarenze mu kwezi kwa mbere tuzaba twamaze kurebera hamwe n’aba banyamyuga abagomba kwimuka.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|