Hashyizweho gahunda y’umuganda udasanzwe ugamije kurwanya Malariya

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwashyizeho gahunda y’umuganda udasanzwe w’amasaha atatu, ukazajya ukorwa umunsi umwe mu cyumweru hagamijwe kurwanya Malariya.

Uwo muganda udasanzwe watekerejweho nyuma yo kubona ko imibare y’abarwara Malariya muri iyi ntara igenda izamuka buri mwaka.

Abayobozi b'Intara y'Iburasirazuba batangije gahunda y'umuganda udasanzwe wo kurwanya Malariya.
Abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba batangije gahunda y’umuganda udasanzwe wo kurwanya Malariya.

Iyo mibare igaragaza ko abagaragayeho Malariya mu Burasirazuba bavuye ku bantu 152.893 mu mwaka wa 2011 bagera ku 713.988 mu mwaka wa 2015, kandi imibare yagendaga yiyongera buri mwaka.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba, Byukusenge Madeleine, avuga ko iyo gahunda yashyizweho hagamijwe kuvanaho ibintu byose bishobora kuba indiri y’imibu iruma abantu ikabatera Malariya.

Ati “Turagira ngo ibintu byose bijyanye n’umwanda tubikureho. Iyo suku ifite intego yo kwirinda Malariya iterwa n’ibigunda biba bikikije ingo, ibyuma bishaje cyangwa ibintu biri hafi y’ingo bishobora kurekamo amazi bikaba byaturamo imibu iruma abantu ikabatera Malariya.”

Uwo muganda ngo uzajya ukorwa ku rwego rwa buri mudugudu, abatuye mu mudugudu bakawukorera ahantu babona hashobora kuba indiri y’umubu waruma abaturage ukabatera Malariya.

Byukusenge Madeleine avuga ko uyu muganda uzatanga igisubizo ku ndwara ya Malariya.
Byukusenge Madeleine avuga ko uyu muganda uzatanga igisubizo ku ndwara ya Malariya.

Byukusenge yasabye abayobozi bashinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage mu turere gushyira imbaraga nyinshi muri uwo muganda kugira ngo uzatange umusaruro witezweho.

Umukozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imiyoborere myiza, Sanyu Vianney, avuga ko umuganda udasanzwe wajyaga ukorwa ariko kenshi ugasanga utateguwe neza, bigatuma utanatanga umusaruro ufatika.

Ati “Umuganda usanzwe wakorwaga ariko hari igihe wasangaga barawuteguye abandi ntibawutegure, ugasanga buri gace kawutegura igihe kabishakiye. Kuba uyu wo uzaba ufite gahunda ifatika kandi ukabera ku rwego rw’umudugu biratanga icyizere ko ikigenderewe kizagerwaho.”

Ubusanzwe hari abaturage batajya bitabira umuganda ku buryo hari abakeka ko umuganda wa buri cyumweru ushobora kutazajya witabirwa.

Abashinzwe ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage basabwa gukurikirana iyi gahunda.
Abashinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage basabwa gukurikirana iyi gahunda.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’imibereho myiza mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuko abaturage nibamara gusobanurirwa impamvu y’uwo muganda hari icyizere ko bazahita bawubona nk’ingirakamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka