Hari icyo Perezida Kagame yiteguye gusaba abakifuza ko ayobora kugira ngo nawe abyemere

Perezida Kagame arasaba abaturage bifuza ko yakongera kwiyamamaza kugira ngo ayobore nyuma ya 2017, nawe ko azabanza kumenya niba biteguye gufatanya nawe mu gukorera igihugu batiganda.

Abitangaje nyuma y’aho abaturage barenga miliyoni enye bamaze gushyikiriza inteko ishinga amategeko inyandiko zisaba guhindura ingingo y’i 101 yo mu itegeko nshinga, kugira ngo Perezida Kagame yemerewe gukomeza kuyobora.

Perezida Kagame yatangaje ko bizagorana kugira ngo Abanywarwanda bamwumvishe ko agomba kongera kwiyamamaza.
Perezida Kagame yatangaje ko bizagorana kugira ngo Abanywarwanda bamwumvishe ko agomba kongera kwiyamamaza.

Ariko Perezida Kagame yatangaje ko kugira ngo yemere kongera kwiyamamaza kuri manda ya gatatu, azashyira “amananiza” ku Banyarwanda kugira ngo amenye niba batazatererana mu nshingano bashaka kushyiraho.

Yagize ati “Hari ibyo munsaba nanjye hari ibyo mbasaba mwabimpa nkabona kubaha ibyo mushaka. Nanjye nzabashyiraho amananiza (kuko) ntago mbikeneye cyane (…) nimunyumvisha neza twumvikanaho ko hari ibintu bigomba gukemuka mu nyungu z’igihugu cyacu nkabyumva neza, nkumva ko mubirimo namwe, ubwo abantu bazabitekereza.”

Aha abayobozi b'utugari bakinaga umukino bagaragaza ko iyo abayobozi bashyize hamwe nta kibananira.
Aha abayobozi b’utugari bakinaga umukino bagaragaza ko iyo abayobozi bashyize hamwe nta kibananira.

Umukuru w’igihugu yijeje Abanyarwanda ko iyi ngingo izakomeza kuganirwaho ndetse n’ikizavamo icyo ari cyo cyose kikaba kigirira ineza igihugu kinagiha umutekano urambye mu nzira y’amajyambere.

Perezida Kagame utarakunze kwerura kuri iyi ngingo, yakomoje kuri iyi ngingo ubwo yagiranaga ikiganiro n’abayobozi b’ubutugari bagera ku 2,148 bateraniye i Gabiro mu mwiherero, ubwo bamugaragarizaga ko bakimukeneye nk’umuyobozi wabo.

Ikiganiro byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2015, mu mwiherero ugamije kubongerera imbaraga mu miyoborere mu nzego z’ibanze no mu mitangire ya serivisi inoze.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 6 )

Impande zose turagushima mubyeyi, ngabo y’u Rwanda yadukuye mu menyo ya rubamba, twemerere wongere utuyobore, tuzagutera ingabo mu bitugu uko imbaraga zacu zose zingana.

Mukabaranga Mukandoli Espérance yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

umusaza turamushaka kuko nkurubyiruko turacyashaka kumwigiraho ikindi icyo uzansaba njye nzagikora nkorera ureabyaye kagame oye oye urasobanutse kdi urashoboye sinzagutererana muguteza urwanda rwacu imbereeeeeeee

Jean pierre Hakizimana yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

Nyakugira uRwanda n’abanyarwanda ukunda, dufashe kutazatenguha icyo wowe na bagenzi bawe mwarwaniye mukemera kuba mwamena amaraso yanyu: dufashe kugarura ubunyarwanda muli twe tuve ibuhutu n’ibututsi. Turinde gato, tugere aho tumenya gushishoza maze tukiyima gushukwa n’abashaka kudusenya. Ihangane amashuli, ubutabera n’ubuyobozi bigere aho intwaramuheto n’indamiramahoro bageze mu myiyumvira y’akazi kabo; maze nyuma uzafate ibiruhuko. Turabizi ko tugusaba byinshi, ariko aho ni ho hazaturinda gusubira inyuma. Tuzaba tumaze kuba bakuru bihagije. Urakoze cyane gufungura uwo muryango, turemeza ko nyuma y’indi myaka 7, tuzaguherekeza tukakwitura igikombe cy’urukundo nkuko wakunze u Rwanda wo karuraga abo wabyaye we!.
L.Lapleni

Lalie Lapleni yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

Umubyeyi wacu turikumwe tuzafatanya kubaka igihugu cyacu ntagire impungenge!

Umulisa Grace yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

nyakubahwa twiteguye gukomezanya nawe kandi ntituzakuvunisha kuko tuzajya tunakora mbere yuko uvuga

Kabano yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

muzehe wacu komerezaho

Djuma yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka