Hari ibikwiye kongerwamo imbaraga mu gutoza Intore

Abatoza b’intore mu Karere ka Muhanga basanga hari ibikwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo Itorero ry’abanyeshuri barangije ayisumbuye rigende neza.

Umutahira w’Intore mu Karere ka Muhanga, Fidele Hategekimana, avuga ko muri rusange itorero ry’Inkomezabigwi rya 2016 ryagenze neza kuko habayeho guhigira ibikorwa bizakorwa ku rugerero birimo gukangurira abaturage ibikorwa by’isuku, no kwitabira gahunda za Leta.

Abatoza b'Intore mu Karere ka Muhanga bavuga ko hari byinshi bikwiriye kongerwamo imbaraga kugira ngo gutoza intore birusheho kugenda neza.
Abatoza b’Intore mu Karere ka Muhanga bavuga ko hari byinshi bikwiriye kongerwamo imbaraga kugira ngo gutoza intore birusheho kugenda neza.

Mu muhango wo kuvuga amacumu wabaye nyuma yo gusoza itorero ry’Inkomezabigwi z’Akarere ka Muhanga ku wa 25 Mutarama 2016, abatoza b’intore ku masite atandatu yatorejweho bagaragaje ko hakiri ibikeneye kunozwa ngo itorero rigende neza.

Bimwe mu byagarutsweho n’abari bagaharariye amasite ni nk’igaburo ridahagije ku ntore kuko zari zandikiwe amafaranga 500 ku munsi kandi zigomba guhabwa icyayi cy’amata mu gitondo, ibyo kurya saa sita na nimugoroba n’igikoma cya nijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Rwiyereka Roger, avuga ko ifunguro rigenwa ritakigendanye n’igihe, agasanga hari icyahinduka.

Agira ati “Ibyo kurya by’amafaranga 500 ku munsi, ntajyanye n’igihe; harebwa uburyo ryakongerwa.”

Rwiyereka anavuga ko nta buryo bwo guteganyiriza ibibazo bishobora kuvuka mu itorero kuko nk’i Cyeza ku munsi wa kabiri w’Itorero, inkuba yakubise amashanyarazi, agahita abura. Icyo gihe ngo byaragoranye gukoresha imashini ntoya itanga amashanyarazi, ku buryo mu ijoro ngo babaga bari mu kizima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari we asanga hakiri abatoza badasobanukiwe neza n’ibiganiro bitangirwa mu itorero kimwe n’imvugo zikoreshwa mu gutoza.

Mu Murenge wa Nyarusange ho hagaragaye ikibazo cy’ingengabihe ituma abatozwa batagira umwanya wo gukora isuku yo kumesa, naho abasenga ku cyumweru ngo nta gihe bateganyirije igikorwa nk’icyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukagatana Fortuné, avuga ko hari ibibazo bizakorerwa ubuvugizi ariko ko nubwo izo mbogamizi zagaragaye, bitabujije itorero gukorwa no gusozwa neza.

Mukagatana anavuga ko ku ntore zitabonye amafaranga 1000 y’urugendo, bazayashakirwa bakayahabwa ku munsi w’Intore mu zindi kandi ngo bizagenda neza kuko Itorero ry’Igihugu rikiyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka