Hari abari abakozi b’Intara ya Butare bagitegereje ibirarane basigawemo muri 2004

Bamwe mu bahoze ari abakozi b’Intara ya Butare bavuga ko bifuza guhabwa amafaranga y’ibirarane by’imishahara bemerewe kuzishyurwa bagisezererwa ku kazi mu mpera z’umwaka wa 2004, kuko igihe kibaye kirekire.

Iyahoze ari Intara ya Butare
Iyahoze ari Intara ya Butare

Umwe muri bo wakomeje gukurikirana iby’ibi birarane kuva muri 2005, avuga ko bagisezererwa bishyuwe imperekeza, hanyuma ahita yandika asaba amafaranga y’ibirarane, ariko ntiyayabona. Icyo gihe intara ya Butare yayoborwaga n’uwitwa Kabera.

Akomeza agira ati “Muri 2008 nanditse indi baruwa, nyandikira uwari guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Fidèle Ndayisaba. Ngiye kwaka igisubizo banyereka ibaruwa bandikiye MINECOFIN badusabira ibirarane byacu, banavuga ko abakozi babiri bayahawe batakongera kuyahabwa. Ubwo ndategereza ndaheba”.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020 bongeye kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, hanyuma Guverineri w’iyo Ntara, Kayitesi Alice, ababwira ko agiye kubabariza, none amezi arindwi arashize nta gisubizo barabona.

Uyu wari umukozi w’Intara ya Butare ati “Nari umukozi w’Intara, bansezerera banadutunguye, none n’ibigenerwa umukozi wese bakomeje kunderega ndategereza ndaheba! Kandi ni uburenganzira bw’umukozi”.

Mugenzi we na we ati “Icyifuzo cyanjye ni uko batubwira igihe bazaduhera ayo mafaranga”.

Guverineri Kayitesi avuga ko iki kibazo bacyakiriye kandi urutonde rw’abagomba kwishyurwa bakarushyikiriza Minisiteri y’imari (MINECOFIN), kugira ngo hasesengurwe niba koko batarishyuwe, kuko ubundi ngo abenshi bishyuwe.

Avuga kandi ko yiteze ko nihagira abo basanga batarishyuwe bazabafasha kubona umurongo w’uko byakemuka, bityo akabasaba kwihangana mu gihe na bo bategereje igisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka