Harasabwa ubufatanye bw’inzego zose mu matora yegereje azanoge

Abayobozi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa gufatanya n’abaturage kugira ngo amatora yose yitegurwa azagende neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukuboza 2015, mu mahugurwa y’abagize komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu zutwo turere mu rwego rw’imyiteguro y’amatora y’imirijwe imbere y’inzego z’ibanze.

Abagize komite y'uburere mboneragihugu.
Abagize komite y’uburere mboneragihugu.

Harerimana yavuze ko ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abaturage aribyo bigomba kubaranga kugira ngo amatora yose azagende neza. Yanasonanuriye izi komite ko amatora yitegurwa atandukanye n’ayo bahoraga bakora kuko aya afite abayarwanya.

Yagize ati “Ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abaturage nibwo bugomba kuturanga muri aya matora kugirango aya matora azagende neza, niba tuvuga ngo tugiye mu matora ya Referandumu bitandukanye nandi matora tujyamo kuko aya afite abayarwanya bavuga ngo ntidushaka ibi.”

Moise Bokasa, intumwa ya komisiyo y’igihugu mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yavuze ko batangiye gutegura abagize komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu, kugira ngo bitegure amatora y’inzego z’ibanze azatangira mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha.

Moise Bokasa avuga ko aya matora aganisha kuri Referandumu.
Moise Bokasa avuga ko aya matora aganisha kuri Referandumu.

Ati “Ubu amatora twimirije imbere ni ayangaya y’inzego z’ibanze azaba mu kwezi kwa kabiri kugeza mu kwa gatatu k’umwaka utaha. Ubu turi kubategura kugira ngo nabo bajye kwigisha abandi aho bigana rero ntawe utahabona nuko byanze bikunze Referandumu izabaho.”

Kabanda Apollinaire witabiriye aya mahugurwa, avuga ko kugira ngo aya matora azagende neza ari uko bazabasaba kwitabira inama bagasonukirwa n’uburyo bagomba gutora bagendeye muntu uzagira icyo abamarira mu iterambere ryabo n’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka