Hamada arera abana 57 wenyine mu rugo rumwe nubwo nta bushobozi
Nubwo nta bushobozi afite bugaragara, umusaza Hamada Kamazi wo mu mudugudu wa Rwaza, akagari ka Rwaza, umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu arera abana bagera kuri 57 mu nzu imwe ari wenyine.
Iyo ugeze mu rugo rw’uyu musaza ubanza kugirango ni ikigo cy’imfubyi ariko na byo biterwa n’amasaha. Ubwo Kigalitoday yasuraga uyu musaza tariki 02/02/2012 yahasanze abana bagera kuri 36 abandi bagiye kwiga no kwahira ubwatsi bw’inka Hamadi aherutse guhabwa na gahunda ya Girinka.
Nk’uko Hamada abivuga ngo yatangiye uyu murimo yita ko ari ubutumwa bw’Imana mu 1970. Icyo gihe yari yitunze afite amashyamba, ibagiro n’amazu.
Kuri ubu n’ubwo ngo asigaranye utuzu dutatu gusa ngo yumva atareka kurera imfubyi kuko Imana yamuhana. Yagize ati “Korowani iravuga ngo umurimo mwiza urangira ari uko upfuye, mbirenzeho naba nsuzuguye Imana”.
Hamada wavutse mu mwaka w’1938 atungishije abo bana umurimo w’ubudozi akuramo amafaranga 2000 ku munsi iyo byagenze neza. Ubundi bufasha abuvana mu bandi bana yareze baba Kigali n’ahandi.
Nk’uko bigaragara imibereho babayemo ntibereye umwana w’umunyarwanda; ifunguro baribona rimwe ku munsi n’abato bafite imyaka ibiri gusa. Abakobwa bafite icyumba kimwe n’abahungu bakagira icyabo ku buryo biyorosa inzitiramibu.

Benshi muri bo bafite kuva ku myaka 13 ntibiga ndetse n’abato biga bibagoye kubera kubura imyambaro y’ishuri nk’uko babitangaje. Uretse n’ibyo kandi nta n’ubwisungane bwo kwivuza bagira dore ko hari n’uherutse kwitaba Imana yarabuze ubushobozi bwo kwivuza.
Umuturanyi wa Hamada witwa Clementine Umurerwa yatangaje arira ko uyu muryango ubabaje kuko hari abana bato bawurimo batahawe uburere n’urukundo bya kibyeyi. Yagize ati “rimwe nageze mu nzu yabo nsanga barya ubugari n’amazi y’umunyu kwihangana birananira ndarira.”
Clementine asanga ubuyobozi bubigiramo uruhare kuko nta na rimwe batatabaje ngo baze bakemure iki kibazo. Ngo ubwo habarurwaga abatishoboye bazahabwa mitiweli Hamada yabwiwe ko bazamuha eshanu gusa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwaza, Marcel Tuyizere, avuga ko yari azi ko abana barerwa n’umusaza ari 17 kandi ko yari afite gahunda yo kubashakira imiryango yabo bakabasubizamo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Sebikari Munyanganizi Jean, avuga ko ubwo bamaze kumenya umubare w’abo arera hagiye gukorwa ubukangurambaga kugirango abafite imiryango bayisubizwemo, abadafite aho bajya na bo bashakirwe uburyo bwo kubafasha. Iki gikorwa cyatangiye tariki 03/02/2012 mu nama y’abaturage mu murenge wa Rugerero.
Abana barerwa na Kamanzi Hamada bafite munsi y’imyaka 13 y’amavuko bagera kuri 16, abadafite imiryango bakomokamo badafitanye isano na Hamada ni umunani, abo bafitanye isano ni batandatu naho abatazwi inkomoko ni babiri.
Biragoye kumenya umubare nyawo w’abafite hejuru y’imyaka 13 kuko umunsi ku wundi haza abana bashya. Bamwe Hamada abatora batawe n’indaya abandi abasanga aho bari badafite iyo barara akabizanira.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nunganira Teta, nasaba abanyamakuru ko mutajya kurebera imibereho mibi y’abantu gusa, ahubwo mwajya mutumenyesha n’uburyo ushatse kubafasha yabikora.
"Il ne faut pas passer devant la misère les mains fermés".
Kubwira umuntu ko abandi babaye gusa nta kamaro! Babwire unabahamagarire kubafasha. Abagiraneza si abazungu gusa natwe twaba bo kandi turi nabo!
murakoze kutubwira iyi nkuru ariko se habonetse nkubufasha uwashaka uyu musaza yamukura he???
murakoze