Hagiye koherezwa inkura muri Pariki y’Akagera

Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere (RDB) n’icya African Parks bifatanya gucunga Pariki y’Akagera na Guverinoma y’Ubuholandi, bamuritse umushinga wo kugarura inkura (Rhinoceros) mu Rwanda.

Uwo mushinga wamuritswe tariki 03/03/2016 i Hague mu Buholandi mu nama yo kurengera ubuzima bw’inyamaswa. Witezweho gushyira Pariki y’Akagera ku rwego rwo hejuru kuko izaba igize inyamaswa zose nini zifatwa nka ‘Big five animals’ ari zo: intare, inzovu, imbogo, ingwe n’inkura.

Ambasaderi Karabaranga na Minisitiri w'Ubuholandi ushinzwe ubuhinzi nyuma yo kumurika umushinga wo kugarura inkura mu Rwanda
Ambasaderi Karabaranga na Minisitiri w’Ubuholandi ushinzwe ubuhinzi nyuma yo kumurika umushinga wo kugarura inkura mu Rwanda

Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare yashimye Guverinoma y’Ubuholandi n’ikigo cya African Parks abinyujije mu butumwa bw’amashusho yoherereje abari muri iyo nama.

Yavuze ko kugarura inkura mu Rwanda byazamura Parike y’Akagera kuko intare zirindwi iherutse kwakira zatumye izamuka mu ruhando rwa Parike ziri ku rwego mpuzamahanga.

Ambasaderi Karabaranga yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitanga icyizere ku hazaza h'inyamaswa kubera umutekano wacyo n'ingamba cyafashe zo kurinda inyamaswa
Ambasaderi Karabaranga yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitanga icyizere ku hazaza h’inyamaswa kubera umutekano wacyo n’ingamba cyafashe zo kurinda inyamaswa

Ati “Indi ntambwe dutegereje kugeraho ni ukongera kuzana inkura muri Pariki y’Akagera. Ndashima inkunga ya Guverinoma y’Ubuholandi mu kudufasha kugarura inkura mu Rwanda. Byatuma Pariki y’Akagera igira inyamaswa zose za ‘Big five’ ubu ni Pariki ifite ubwoko bwinshi bw’inyamaswa ku buso buto. [Ibonye amasatura] yaba pariki abantu bose bifuza gusura.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurinda inyamaswa, icyizere cyo kuzirinda kikaba gishingiye ku mutekano rufite.

Umuyobozi wa RDB yoherereje abari mu nama ubutumwa bw'amashusho bushimira guverinoma y'Ubuholandi na African Parks
Umuyobozi wa RDB yoherereje abari mu nama ubutumwa bw’amashusho bushimira guverinoma y’Ubuholandi na African Parks

Ati “Ubuzima bw’inyamaswa buri mu biganza byacu. Guverinoma y’u Rwanda irimo kugira uruhare runini mu kuzirinda kandi yagaragaje ubushake bwinshi bwatumye bigerwaho."

Yakomeje agira ati "U Rwanda ni igihugu gifite umutekano. Kuva kiyobowe na Perezida Paul Kagame, cyateye intambwe mu iterambere ry’ubukungu no kugabanya ubukene. Guverinoma ifite ubushake kandi yiyemeje kurinda inyamaswa mu Rwanda.”

Kuva mu mwaka wa 2010, Ikigo cya African Parks n’icya RDB byemeranyijwe gufatanya gucunga Pariki y’Akagera. Ayo masezerano azamara imyaka 20 akaba ashobora no kuvugururwa mu gihe cy’indi myaka 20.

Inkura
Inkura

Afite intego zirimo guteza imbere iyo pariki hagarurwamo ubwoko bw’inyamaswa idafite ndetse no guteza imbere ubukerarugendo hagamijwe kuzamura ubukungu bw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyizacyanekubaparike Yakagerahagi yekongerwamo Iyonyamaswa Arikonabonyeyaba Arinzovu

Turinimana Damaseni yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

iyi parike izaba ikize cyane rwose ahubwo aya masezerano yo kuzana izi nkura yihutishwe

mutangana yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

nibyiza cyane kugarura izo nyamaswa.ariko iyo ntabwo ari isatura.iyo bayita Inkura.

J Baptiste Habyarimana yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka