Hagiye gushyirwaho umugoroba w’ababyeyi bazigiramo uburere bubereye umwana w’umukobwa
Minisitiri Oda Gasinzigwa ushinzwe Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yatangarije i Kigali ko mu mpera z’icyi cyumweru mu Rwanda hazatangizwa gahunda yiswe umugoroba w’ababyeyi, aho bazajya baganirira kandi bakigiramo ubumenyi bw’ingenzi mu kurera no gufasha abana b’abakobwa gukura bazi byinshi ku buzima bwabo.
Ibi minisitiri Gasinzigwa yabibwiye abanyamakuru mu kiganiro bagiranye hategurwa umunsi mpuzamahanga w’abagore n’ukwezi kw’abagore n’abakobwa. Minisitiri Gasinzigwa yatangaje ko ubwo uyu munsi uzaba tariki 08/03/2013 hazanatangizwa ku mugaragaro umugoroba w’ababyeyi witezweho guhindura byinshi mu miryango, hibandwa cyane cyane ku gufasha abana b’abakobwa kwirinda ariko no gufashwa gukomeza amashuri neza igihe baba batwaye inda mu gihe batifuza.

Kubwa minisitiri Gasinzigwa, ngo kuba umwana w’umukobwa yatwaye inda akiri muto ndetse ari no mu ishuri ntibikwiye kumubuza gukomeza amasomo ye ndetse agakomeza kurerwa no gufashwa kugira ngo nawe atere imbere.
Mu mugoroba w’ababyeyi hazajya haganirwa ibibazo n’ibisubizo bishobora gufasha imiryango gutera imbere kandi abagore n’abagabo bakazajya babigiramo uruhare.
Muri uyu mugoroba hazanaganirwamo ku buryo bwihariye uko umuryango Nyarwanda warinda abana b’abakobwa gutwara inda bakiri bato no mu gihe batifuza.
Minisitiri Oda Gasinzigwa avuga ko hari uruhare runini ababyeyi n’umuryango umukobwa avukamo bagira mu gutuma atwita igihe atabyifuza kuko ngo baba bananiwe kumwitaho hakiri kare ngo bamuganirize, bamwereke imyitwarire ikwiye ndetse bamurinde.

Minisitiri Gasinzigwa ati: “Ihohoterwa ritangirira mu buryo abana bacu barerwa kuko iyo urebye uruhande rumwe rw’ikibazo urundi ukarwirengagiza nibwo dutakaza umwanya n’ubushobozi bwo gusesengura kuko ubwo turareba nyuma umukobwa yamaze gutwara inda. Ariko se yayitwaye byagenze gute, inshingano z’umuryango nk’ababyeyi n’abavandimwe n’umuryango mugari umuzengurutse ni izihe, zubahirizwa na nde, umwana ukurire iwacu iki gihe ategurwa ate? ”
Imibare igaragaza ko muri iyi minsi hakozwe byinshi mu guha abakobwa n’abahungu uburenganzira nko mu mashuri ariko hakagira urwego rw’uburezi n’uburere rusigara inyuma. Ubu uruhare rw’abakobwa mu mashuri rugenda rwiyongera, aho muri 2011 mu mashuri abanza abahungu bari 49,1%, abakobwa bakaba 50,9% igihe mu mashuri yisumbuye abahungu bari 48,5%, abakobwa bakaba 51,5%.
Muri za kaminuza zigenga abahungu bari 52,9%, abakobwa bakaba 47,1%. Muri Kaminuza za Leta abahungu bari 66% naho abakobwa bakaba 34%. Mu mashuri y’imyuga abakobwa ni 50,2% naho abakobwa bakaba 49,8%.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
@Patric, utanze igitekerezo cyiza really, kwita ku burere bw’umwana w’umukobwa hirengagijwe ubw’umuhungu ntamusaruro munini byatanga kuko byamurinda of course mu gihe gito ariko akazagira igihe cyo kubana na wa muhungu utarigeze yitabwaho ngo nawe agire umuco n’ubupfura. Nikoko impamvu ituma uburere bw’umwana w’umuhungu butitabwaho cyane nuko ingaruka zimugaragaraho bitinze cg ntizinagaragare. Urugero, ayo matabi n’inzoga ashobora kubinywa ntihagire ubimenya, umusore yatera inda abakobwa benshi ariko ntihagire ubimenya nyamara umukobwa gutwita kwe ntabanga ribamo. In brief, bombi nibitabweho, bigishwe umuco n’ubupfura tutibagiwe no kubaha Imana.
Njye mbona n’ubwo abakobwa aribo ingaruka z’uburere bubi zigaragazaho ingaruka vuba, n’abana b’abahungu nabo bakwiye kwitabwaho!Nonese niba mushakako abo bakobwa bazavamo ababyeyi beza b’ejo hazaza, byaba bimaze iki niba bazaba bafite abagabo bishwe n’urumogi n’ibindi biyobyabwenge n’uburara butandukanye biri mu bana b’abahungu?Uzagere Rubavu ungenzure abana banywa urumogi mu mashuri abanza n’ayisumbuye maze umbwire niba abo aribo bagabo dutezeho kuzubaka igihugu mu minsi iri imbere!Mvuze Rubavu kuko ariho nzi neza nawe uzarebe aho iwanyu uko abana b’abahungu bitwara uzambwire!Nibashakire igisubizo uburere bw’abana bose muri rusange!