Guverinoma y’u Rwanda yavuguruwe
Kuri uyu wa mbere tariki 25/02/2013, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Guverinoma, nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
Abaminisitiri bashya binjiye muri Guverinoma, mu gihe abandi basohotsemo ku buryo bukurikira:
– Professor LWAKABAMBA Silas yasimbuye Albert Nsengiyumva muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.
– Amb. Gatete Claver yasimbuye John Rwangombwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
– Seraphine Mukantabana yasimbuye Gen. Marcel Gatsinzi muri Minisiteri yo gucyura Impunzi no kurwanya ibiza (MIDMAR).
– John Rwangombwa agirwa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
– Oda Gasisinzirwa yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yahoze iyoborwa na Nyakwigendera Inyumba Aloysia.
– Albert Nsengiyumva yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro.
– Evode Imena yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro.
– Naho Dr. Asiimwe Anita agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze.
Abandi baminisitiri, Abaminisitiri ba Leta muri za Minisiteri n’abanyamabanga bahoraho batavuzwe haruguru bo bagumishijwe mu myanya yabo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
ikaze kubayobozi bashya muri cabinet by’umwihariko prof Lwakabamba silas, doreko ibyiza aribyo bimuranga no muri NUR yabikoraga neza pe!! akomereze aho.
naho GATSINZI na bagenzibe bihangane bagane hanga umurimo munyarwanda bakomeze guturiza mur’iriterambere turimo.
kabisa sawa selaphine nizere ko uje guhoza ndetse no gufasha ababuriye ibyabo nababo mu kiza cyumuyaga nimvura byabaye kuri uyu wa gatandatu marcel nawe uri mukuru ishakire akazi kdi ukomeze ukangurire abantu gutaha mu rwa babyaye
Congratulations to you all,new Ministers but especially IMENA Evode who enters the first time in Cabinet.Imirimo myiza kuri mwese.
Njye mbona iyi leta yari yavuguruwe neza ariko hari akabazo gato katakozweho. BINAGWAHO, MATHIAS na FAZIL HALERIMANA ntibakagombye kuguma muri Leta kuko ntacyo bayimariye. FAZIL we amaze nigihe kinini muriyi Minisiteri y’Umutekano njye mbona yarayimenyereye cyane ayigira nkakarima ke icyo ashaka arakivuga. Perezida wacu nagire amakureho afazali amuhe akandi kazi.
ibyo bigambo byose urabikurahe
Yes, impinduka muri goveronment yarikenewe, amaraso mashya nibitekerezo bishya bibabikenewe murikigihe cyiterambere ryihuta, congratuation Prof Rwakabamba wonderful!! Courage. Maricel pore to you, nkwifurije kudahunga igihugu ugume murwanda ibyogukora nibyinshi wubaka igihugu nkabandi doreko umaze gushesha akanguhe.
NYAKUBAHWA PRESIDENT WACU TURAMUKUNDA CYANE RWOSE ARIKO ABAMUREBERA NTIBABIKOZE NEZA KUKO NTAKUNTU BINAGWAHO NA MATHIAS BASIGAYE MURI GOUVERNEMENT NIBINTU BAKORA BIDASOBANUTSE NATANGAGA INAMA NGO UMUYOBOZI YIGE IBYABO NAHUBUNDI YAKOZE NEZA CYANE
Kuki batakuyeho Mathias kandi ko akazi kamunaniye aho ageza naho ananirwa gusubiza ibibazo bya Nyakubahwa Perezida wa Repubilika
Birumvikana kubona habayeho impinduka muri MIDIMAR,
nawe se Festpad iratangira tukabona msg kuri telephones zacu, Umuntu ku giti cye aragira ubukwe akajya muri Sms Media akamenyesha ibyo ashaka ku bantu bose umubare yifuza, none i Kigali umuyaga uraza bawureba ku byuma by’ikoranabuhanga, indege zitwaye abakira zikabibwirwa, ariko bikabananira kuduha sms ngo wenda abegereye ahanyura amazi menshi n’abafite ibintu bishobora kwangirika birinde impanuka kweli.
Hari utuntu duto tudakwiye gutinda mu mayira....
Abashya tubahaye ikaze.
GATSINZI yikozeho we wagiye gushishikariza MUKANTABANA gutaha amuvana Congo Braza none dore aramusimbuye! That’s good! Ndakeka ashobora kuza kumusimbura mu buhungiro akaba ariwe ahubwo uzajya nawe ashishikarizwa gutahuka!