Guverineri mushya w’Intara y’Uburengerazuba yatangiye imirimo ye ku mugaragaro
Guverineri mushya w’intara y’Uburengerazuba, madamu Caritas Mukandasira, yatangiye imirimo ye ku mugaragaro kuwa gatatu tariki 19/03/2014, ahererekanya ububasha n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara, Jabo Paul, wari warasigaye mu mwanya w’umuyobozi w’intara kuva uwari uyiyoboye, Celestin Kabahizi, yatorerwa guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, East African Community.
Agaragaza ibyo intara yagezeho mu gihe yayoborwaga na guverineri Kabahizi Celestin, Jabo Paul yabwiye guverineri mushya ko byose babikesheje kuba baragiye basenyera umugozi umwe bagamije gusa icyateza imbere intara.

Yagize ati “Nyakubahwa guverineri ,musanze abakozi batinuba, musanze abakozi bafatanya. Nta bya bintu byo kwikingana kugira ngo abantu bubake ibikuta hagati yabo biba iburengerazuba kuko hari ubushake bwo gukora no gutera imbere dusangiye twese kandi byose birashoboka kuko ni nayo ntego y’Uburengerazuba.”
Guverineri Cartas Mukandasira yashimye ibyo mugenzi we wamubanjirije yagezeho anaboneraho gusaba abayobozi bazafatanya mu mirimo yo kuyobora intara y’Iburengerazuba gukorana n’abaturage kugira ngo bazashobore kugera ku iterambere rirambye kandi vuba. Yagize ati “Zitukwamo nkuru, ni uruhare rwanjye n’urw’abayobozi twese kugira ngo twuzuzanye n’abaturage kugera ku iterambere rirambye.”

Uyu muyobozi w’intara mushya yatangiye imirimo yibutsa abayobozi bo mu ntara agiye kuyobora ko bagomba kwirinda amacakubiri n’ikindi kintu cyose cyapyinagaza uburenganzira bw’umuturage. Yagize ati “Akenshi abayobozi tunanirwa kugera ku nshingano zacu kubera kamere yacu yo gushaka indonke bikajyana abantu mu mashyari n’amatiku, kuvanga akazi na shuguli, kwima abandi ibyo bafitiye uburenganzira n’andi makosa abantu bakora kandi bayazi. Ibi biganisha kuri ruswa n’ubujura, icyenewabo, irondakarere, irondakoko n’ibindi bibi cyane.”

Aha guverineri Mukandasira yibukije abo bagiye kuyoborana intara ko mbere yo kwivuruguta mu ngeso zihabanye n’inshingano za kiyobozi, ngo bagomba kwibuka ko ubuyobozi butangwa n’Imana kugira ngo abo yabuhaye bayifashe kuyobora abaturage maze bahindure isi paradizo.
Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya guverineri mushya w’intara y’Uburengerazuba na mugenzi we ucyuye wayobowe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabaramba Alvera.

Caritas Mukandasira wari umudepite mu nteko ishinga amategeko kuva mu mwaka wa 2011, abaye guverineri wa kabiri w’umugore mu bayoboye intara zo mu Rwanda iki gihe, akaba asanze mugenzi we Uwamariya Odette uyobora intara y’Iburasirazuba. Asimbuye Kabahizi Celestin umaze amezi atatu ari umudepite uhagarariye u Rwanda mu nteko ishinga amategeko ya EAC.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Courage Cartas Uzakorane Urukundo Nk’ Uko Izina Ryawe Rivuga Urukundo Iteka.
Turamuzi akunda ibintu binyuze mu nzira y’umucyo kandi byihuta. Ubwo rero abo bazakorana bagomba guhindura niba hari abatari muri iyo nzira kandi niyo izana amajyambere abantu bifuza
reka tumwifurize imirimo mishya atangiye gusa tumusaba kuzakorana n’abaturage kuko nibo akorera kandi nawe agakora nk’abandi bose bamubanjirije agamije gushaka icyateza imbere ibice by’icyaro
tura mwishimiye pe!!!!!!!!!!!!!
imikoranir hagati y;inzego niyo ifasha abantu kwesa imihigo kandi neza, uyu muyobozi nawe azarangwe no gukorana n’abo asanze kandi ndabizi bizagerwaho neza