Gutuzwa mu midugudu byavanye abaturage mu bwigunge

Abatuye mu midugudu y’icyitegererezo ya Ntebe na Kitazigurwa mu Murenge wa Muhazi muri Rwamagana bavuga ko kuyituzwamo byabavanye mu bwigunge.

Iyo midugudu ngo yanatumye ibikorwaremezo by’iterambere bibageraho kandi hari abataratekerezaga ko bishobora kubageraho kubera ubukene n’ahantu bari batuye.

Imidugudu ya Kitazigurwa na Ntebe irimo ibikorwa by'ibanze by'iterambere abaturage bakenera.
Imidugudu ya Kitazigurwa na Ntebe irimo ibikorwa by’ibanze by’iterambere abaturage bakenera.

Uwitwa Mukankubana Peace agira ati “Nyuma ya Jenoside hari ubwigunge abantu batatanye ariko uyu munsi nta kibazo dufite. Tumaze kugera mu mudugudu twaregeranye turasabana, turahura tukaganira tukabyina, amazi n’amashanyarazi turabifite n’inka baraziduhaye ubu turakama.

Turashimira Perezida wacu Paul Kagame kuko ni we wabigizemo uruhare nubwo n’abandi bamufashije kubishyira mu bikorwa ariko cyane cyane ni we dushimira.”

Abatuye mu midugudu ya Kitazigurwa na Ntebe ngo bari batuye batatanye ndetse bamwe batuye ahantu h’amanegeka, ku buryo bamwe no kugera ku muhanda bitaboroheraga.

Mukarutesi Esther, umuwe muri bo, ati “Twari dutuye tunyanyagiye ahantu mu bikombe ku buryo washakaga no kugera ku muhanda bikakugora waba wiyambariye agakweto keza ukagera ku muhanda wanduye kubera kugenda ukoma urume.”

Ubutaka aba baturage bari batuyeho mbere y’uko batuzwa mu midugudu ubu ni bwo bahinga, kandi ngo bubabyarira umusaruro mwinshi ugeraranyije na mbere y’uko batuzwa mu midugudu.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Hanyurwimfura Egide, avuga ko abaturage batujwe mu midugudu bagaragaza impinduka mu iterambere. Gusa bose ngo ntibaratuzwa mu midugudu bitewe n’uko hari ibikorwa bikirimo gukorwa, ariko ngo ni igikorwa kigikomeza.

Ati “Hari ibikorwa bigikomeza gukorwa, buri mwaka hari abajya mu igenamigambi ko bagomba gutuzwa mu midugudu. Mu gace ka Ntebe na Kitazigurwa hasigaye imiryango itarenga 36 itaratuzwa mu midugudu bityo muri Kitazigurwa na Ntebe bose bakaba batuye mu midugudu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka