Gutora FPR n’Umukandida wayo bivuze ko amateka mabi atazasubira - Paul Kagame
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yatangaje ko abazamutora bazakomeza gufatanyiriza hamwe guteza imbere Igihugu, dore ko guhitamo FPR Inkotanyi ari ukugira uruhare mu bikorwa bigamije guhindura amateka mabi yaranze Igihugu.
Yabitangarije mu Karere ka Huye aho yahuriye n’abaje kumwamamaza bo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyanza, aho yagaragaje ko agereranyije ubwitabire bw’abaje kumushyigikira, bigaragara ko amatora yamaze kwikora, ahubwo hasigaye gusa itariki y’amatora ubundi ibikorwa bigakomeza.
Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame yasabanye n’abaje kumushyigikira ku buryo yumvikanye aganira na bo agendeye ku marangamutima yabo yagaragazaga uko bamushyigikiye.
Perezida Kagame ashingiye ku mateka mabi Igihugu cyaciyemo y’irondamoko, n’Uturere byanatumye habaho igice kimwe cy’Abanyarwanda bakurwa mu byabo bakaba impunzi, yavuze ko ibyakozwe ngo ayo mateka ahinduke bizakomeza kandi ko icyo kibazo cyakemuwe burundu, Abanyarwanda benshi bakigizemo uruhare.
Yagize ati “Icyo kibazo cyakemuwe burundu, cyakemuwe namwe nanjye twari kumwe abenshi hano n’ubwo bari batavuka twari kumwe kuko aho muvukiye n’aho mukuriye turi kumwe ntibizasubira kubera mwebwe, gutora FPR n’umukandida wayo bivuze ko amateka mabi atazasubira, ntazasubira ntagasubire”.
Avuga ko iyo habayeho iyo Politiki nziza, amajyambere yubakirwaho na yo yihuta, umutekano bishingiraho ukaba ukwiye kwitabwaho ugakomera, kugira ngo hatazagira igihugabanya iyo politiki n’ayo majyambere.
Ubwo yakomozaga ku bijyanye n’umukandida bazatora, abaturage bazamuye amajwi bavuga ko ari we nta wundi, maze na we ati “Ndabyemeye kandi akazi kanjye karoroshye kuko ibyo muzantorera ni namwe muzabikora, njyewe icyanjye ni ukubajya imbere tugafatanya tukagenda urugendo rumwe rwiyubaka rwubaka n’Igihugu cyacu, amajyambere ni ya yandi azahora aza uko umwaka uhise”.
Yongeyeho ati “Itariki iraza yihuta izi ko tuyitegereje ni ejobundi kandi aho muri aha umugambi mufite n’uko mwaje mungana ndabona uko gutora kwararangiye ahubwo, bityo rero icyo bivuze ni uko bikorwa bikava mu nzira tukinjira mu kazi ko kubaka”.
Avuga ko aho amaze kunyura yiyamamaza urubyiruko ruri gutanga icyizere, kandi ko mu bacika intege we atarimo, bivuze ko n’abamushyigikiye ari uko bameze kandi ko arebye ubwitabire nta kindi abona yarenzaho.
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bose bakomeje kumushyigikira, kandi anashimira imitwe ya Politiki yiyemeje kwihuza na RPF Inkotanyi kuko ubufatanye bwiza bwubaka Igihugu.
Kureba amafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|