Gusobanurira abaturage byihutishije gahunda yo guca nyakatsi
Jean Marie Vianney Makuza, umushakashatsi wakoze ubushakashatsi ku ruhare rw’abaturage mu mihigo, avuga ko aho abayobozi basobanuriye abaturage impamvu yo guca nyakatsi iyo gahunda yihuse.
Ibi Makuza yabitangaje uyu munsi ubwo yashyiraga ahagaragara ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (forum de la societe civile) mu Rwanda ku ruhare rw’abaturage mu mihigo.
Hamwe na hamwe, abaturage bakomeje kugaragaza ko batishimye uburyo ubuyobozi bushyira mu bikorwa gahunda yo guca nyakatsi, ubwisungane mu buvuzi no guhuza ubutaka kuko bavugaga ko nta mwanya bahawe wo kwitegura.
Makuza avuga ko imihigo igira uruhare rugaragara mu kwihutisha ibikorwa bya gahunda za Leta iyo abaturage bazi impamvu y’izo gahunda. Yagize ati “Aho babiganirije abaturage [ibibazo bya nyakatsi] byagiye bikemuka ariko aho batabikoze na n’ubu ntibiracyemuka.”
Makuza yizera ko imihigo iramutse ishyizwe muri gahunda neza ishobora kuba ibanga rikomeye abanyamahanga bajya baza kwigiraho.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|