#GumaMuRugo wigurire abonema ya StarTimes wifashishije ikoranabuhanga

StarTimes iramenyesha abakiriya bayo ko mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira Coronavirus (COVID-19) bakwiye gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa na Minisiteri y’Ubuzima aho bakangurirwa kwirinda gukora ingendo, birinda no gukora ku mafaranga.

Ni muri urwo rwego StarTimes ibibutsa ko atari ngombwa gukora ingendo bajya kugura abonema.

StarTimes iragira iti “Mwakomeza kugura abonema mukoresheje MTN Mobile Money, Pivot, Equity, Bpr, Gcom, FDI, vuba tukazatangira gukorana na BK, AirTel Money, na Mobicash.”

“Hagati aho, uhuje ikarita yawe na Decoder bya StarTimes hamwe na StarTimes ON application, ushobora kwishyuza cyangwa guhindura bouquet hamwe na telefone yawe.”

StarTimes ikomeza igira iti "Nk’ikigo cya mbere kigurisha isakazamashusho muri Afurika, StarTimes igamije gutanga umusanzu mu mutekano w’abaturage muri ibi bihe bidasanzwe. Kandi kureba neza ko abantu batagomba kuva mu rugo kugira ngo babone kandi bishimire imyidagaduro, amakuru na gahunda z’uburezi, ni intambwe yo gushyigikira ubuzima bwiza. Twizera ko imyitwarire myiza yose ishobora kuganisha ku mubiri muzima no mu bitekerezo byiza ”, ibi bikaba byavuzwe na Deng Sanming, umuyobozi mukuru wa StarTimes.

Basoza bagira bati “Ikoranabuhanga ryose rikoreshwa mu kwishyura ifatabuguzi rya StarTimes rizafasha abakiriya bacu kuguma mu rugo amahoro, gutuza, no kuguma bafite ubuzima bwiza. Irinde urinda n’abandi ikwirakwizwa rya Coronavirus (COVID-19).”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza nkoresha apk ya startimes kuri tablette tactile none ho iyo ngiye gushaka tv zimwe nazimwe mbona sms ivugango ni ngure abonnement nkaba nifuza kumenya ese naguga abonnements zigakora kuri tablette gute?

Janvier bahati yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka