Guma mu Karere muri Bugesera yatumye ibiciro by’amatungo bimanuka

Mu isoko rya Nyamata riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ibiciro by’ibintu bitandukanye byamanutse cyane cyane amatungo nk’ihene n’inkoko bitewe n’uko abantu batemerewe kwambuka uruzi rw’Akagera bajya cyangwa bava mu Karere ka Bugesera binjira cyangwa bava mu Mujyi wa Kigali.

Igiciro cy'ihene ku isoko rya Nyamata cyamanutse kubera Guma mu karere
Igiciro cy’ihene ku isoko rya Nyamata cyamanutse kubera Guma mu karere

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka yateranye tariki 15 Werurwe 2021, hafashwe umwanzuro w’uko ingendo ziva cyangwa zijya mu Karere ka Bugesera zibaye zihagaritswe, kimwe nuturere twa Nyanda na Gisagara mu Majyepfo.

Uwo mwanzuro wagonze cyane cyane abakora ubucuruzi bw’ihene n’inkoko ndetse n’amagi, cyane cyane hagati ya Bugesera na Kigali kuko ubu ngo nta bacuruzi benshi baturuka i Kigali baje kurangura muri iryo soko rya Nyamata nk’uko bisanzwe, kandi n’abacuruza mu isoko rya Nyamata bajyaga bajyana bimwe mu bicuruzwa mu Mujyi wa Kigali, nabo ntibambutse kuko ngo bumvise ko bigoye kwambuka bajya i Kigali bahitamo kubyihorera.

Bihoyiki Damascène acuruza amagi mu isoko rya Nyamata akanayajyana mu Mujyi wa Kigali, avuga ko uyu munsi akazi kanze kubera gahunda ya ‘guma mu Karere’.

Yagize ati “Nacuruzaga hano mu isoko rya Nyamata, byagera nka saa tanu nkajya gucururiza muri Kigali, none ubu urabona ko nabyihoreye, ntaho nagiye kuko ngo mu nzira mbere y’uko umuntu agera muri Kigali harimo za bariyeri eshanu, kandi uko mpagarara kenshi ntwaye amagi kuri moto, niko hagira ayangirikamo niyo mpamvu nahisemo kubyihorera. Gusa harimo abarimo kugenda bacyeya batwaye ibiruzwa, ariko nibura mu modoka naho njyewe ukoresha moto ubu biragoye cyane”.

Bamwe mu bacuruza amatungo nabo baravuga ko ibiciro byamanutse cyane kuko ngo nta baranguzi benshi baturuka i Kigali baje.Uwitwa Ndemezo ucuruza ihene mu isoko rya Nyamata, avuga ko uyu munsi abaguzi babuze cyane bituma ibiciro bigabanuka.

Inkoko nazo ngo zabuze isoko bamwe bazisubiza mu ngo iwabo
Inkoko nazo ngo zabuze isoko bamwe bazisubiza mu ngo iwabo

Ndemezo yagize ati “Urebye nta baguzi twabonye cyane uko bisanzwe, kuko abatuguriraga baturutse i Kigali abenshi ntibaje, none byatumye ibiciro by’ihene bigabanuka cyane kubera abaguzi bakeya. Ubusanzwe isekurume nziza yo kubaga twayigurishaga amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000Frw), none ubu ni hagati ya 32.000 na 35.000Frw”.

Abacuruza inkoko nabo baravuga ko ibiciro byagabanutse cyane kuko abazirangura baturutse i Kigali abenshi bataje none ngo hari n’abaturage bari bazizanye ku isoko babona uko ibiciro bimeze bagahitamo kuzisubizayo ngo bazazigurishe nyuma, ingendo hagati ya Bugesera na Kigali zongeye gukomorerwa.

Umubyeyi witwa Kantarama Veneranda yari yazanye isake ebyiri, ateganya ko aza kuzigirisha kuri 5000 FRW agatahana 10.000 kuri zombi none ngo byarangiye azigurishije 7000Frw.

Yagize ati “Iki cyorezo cyaje kiratubangamiye cyane rwose, urareba ntawukikorera ibye uko abishaka, ubu ni ukugendera kuri gahunda zo kwirinda, nta kundi twabigenza ni ukubahiriza gahunda za Letacyorezo. Icyorezo cyatumye tutabona abaguzi baturuka i Kigali kandi aribo bazanaga amafaranga menshi. Inkoko zanjye nzitangiye make nta kundi, ariko hari n’abazisubijeyo da! Akabona arahendwa akavuga ati nzaba nyigurisha ubutaha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bantu ryose bagomba gufashwa.

NIWEMUTONI Marie Gloriose. yanditse ku itariki ya: 17-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka