Gukemura amakimbirane biturutse kuri beneyo ni wo muti nyawo - Abashakashatsi

Abashakashatsi bateraniye mu nama mpuzamahanga ya gatanu ku karere k’ibiyaga bigari ibera hano i Kigali, barahamya ko gukemura amakimbirane mu gihugu iki n’iki bigomba gushingira ku mibereho n’amateka y’abaturage b’icyo gihugu.

Guhagarika politiki y’ivangura muri Afrika y’epfo, na gahunda y’inkiko Gacaca mu Rwanda ni zimwe mu ngero z’ahabonetse nk’umuti uvuye mu benegihugu ubwabo; nk’uko byatangajwe na Professeur Tony Karbo, umwarimu muri Kaminuza yitiriwe amahoro ikorera muri Ethiopia.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko yo gufata ibibazo mu buryo bwaguye ariko abaturage bakabigira ibyabo. Iyi ngo ni imwe mu ngamba zatuma ibyo bibazo cyangwa se ayo makimbirane arangira ku buryo burambye.

Mu gihe hirya no hino muri Afrika hakivugwa amakimbirane kandi mu kuyakemura ugasanga hashingirwa ku bitekerezo by’amahanga ya kure, aba bashakashatsi bavuga ko ibyo bigaragaza ubukoloni bukiri muri ibi bihugu.

Prof Paul Rutayisire ukuriye ikigo cya Kaminuza gishinzwe gukemura amakimbirane, yabisobanuye muri aya magambo:

“Baba abashakashatsi baba abanyapolitiki ntabwo barabyumva kimwe, ni na yo mpamvu hakigenderwa ku bitekerezo bivuye hanze. Ariko icyo dushaka kugaragaza ni uko gukemura ibibazo bigomba gushingira ku mibereho y’abafite ibyo bibazo kuko nibo baba bazi ibyo bakeneye”.

Prof Paul Rutayisire ukuriye ikigo cya Kaminuza gishinzwe gukemura amakimbirane.
Prof Paul Rutayisire ukuriye ikigo cya Kaminuza gishinzwe gukemura amakimbirane.

Inama nk’izi ariko zikomeje kugaragaza ko zidashobora kurangiza ibibazo by’intambara n’amakimbirane kuko bidakunze kugaragara niba ibizigirwamo bishyirwa mu bikorwa.

Prof Paul Rutayisire yatangaje ko baterana nk’abashakashatsi maze bagashyikiriza imyanzuro abanyapolitiki bashinzwe kuyishyira mu bikorwa.

Iyi nama ya gatanu ibaye mu gihe muri aka karere hakivugwa amakimbirane, nk’amaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abashakashatsi bari muri iyi nama bavuze ko bazaganira n’abaturutse muri Congo bakumva niba babibona kimwe.

Christian Mugunga

Ibitekerezo   ( 1 )

kuri iyi nkuru nanengaga Kigalitoday, kuki mwashyizeho ifoto ya Prof. Rutayisire ari i butare ku wa 23/10/2012 muri graduation, nta munyamakuru wamufotoye muri iyi nama?

Blaise yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka