Guhahirana byagabanutse hagati ya Bukavu na Rusizi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane 22/11/2012, ku mupaka wa Rusizi ya mbere urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse kuko Abanyekongo batakiri kwambuka nkuko byari bisanzwe.
Muri icyi gitondo kandi ku mupaka wa Rusizi hari Abanyekongo bafite ibikapu batubwira ko bagiye muri Uganda ariko ntibabashije kudutangariza niba bahunze; gusa bamwe mu bashinzwe gutwara abagenzi badutangarije ko abo bakiriya batari babasanganwe kuko abo bakunze gutwara ari abacuruzi.
Kuri uyu wa kane kandi abanyeshuri biga ku bigo bimwe na bimwe i Bukavu batashye batize kubera ko basanze amashuri agikinze. Ibyo bibaye kuva aho Abanyekongo batangiye kugirira ubwoba bakeka ko umutwe wa M23 ushobora kubatahaho nyuma yo gufata umujyi wa Goma.

Tariki 21/11/2012, i Bukavu hazindutse imyigaragambyo aho bamaganaga ubutegetsi bwa Joseph Kabira ndetse ku mugoroba bafashe imbwa barayica barangije barayihamba bavuga ko bahambye Joseph Kabira Perezida ndetse banatwitse amabendera ya Congo.
Ahagana saa munani z’ijoro humvikanye amasasu yimbunda zikomeye ahitaruye umujyi wa Bukavu mu bice by’ahitwa Karehe ariko abaturage twaganiriye batangaza ko batazi abayarashe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|