Gitifu watwaye umuturage muri ‘butu’ y’imodoka bikamuviramo gukora impanuka yafunzwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko bwahagaritse mu kazi Aimable Nsengimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, wavuzweho gutwara umuturage witwa Mbonimana Fidele muri ‘butu’ y’imodoka, hanyuma bikamuviramo gukomereka bikomeye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), na rwo rwatangaje ko rwafunze uyu Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake uwitwa Mbonimana Fidele, ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.
Bivugwa ko uwo muyobozi yasanze Mbonyimana Fidele aho yakoreraga yanze ko aba ‘DASSO’ binjira ngo bagenzure iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yarangiza agahita amushyira mu modoka ye aho bapakira ibintu (butu) akamujyana.
Mu kugenda ngo urugi rwa butu rwaje kwifungura, umuturage agwa mu muhanda arakomereka cyane, ndetse amakuru akavuga ko yahise ajya muri koma.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Jeanninne Nuwumuremyi, yavuze ko uwo muyobozi wakoze ibyo yamaze guhagarikwa mu kazi, kuko ibyo yakoze bidakwiriye umuyobozi.
Yavuze ko umuyobozi akwiriye gufasha abaturage ashinzwe kuyobora kwiteza imbere, yongeraho ko bidakwiriye ko umuyobozi ahohotera uwo ashinzwe kuyobora.
Ati “Inshingano za mbere z’abayobozi ni ugufasha abaturage kwiteza imbere, kubarinda no kurinda ibyabo. Ntabwo rero wafasha umuturage kwiteza imbere umuhohotera, cyangwa se umuyobora mu buryo butari bwo”.
Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu, ariko kandi bakibuka gukurikiza amabwiriza, kandi bakirinda kutumva abayobozi.
Meya Nuwumuremyi yavuze ko Mbonyimana wahohotewe akiri kuvurirwa ku Bitari bya Ruhengeri, kandi ko amakuru afite ari uko agenda yoroherwa ugereranyije n’uko yari ameze agikora impanuka.
Ubu Nsengimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busogo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Bacukumbure neza abaturage bamwe nabo basuzugura abuyobozi niba umuturage asuzugura inzego zibanze kugera kuli gitifu mwumva yayoborwa nande!!!urugero kuli uwo gitifu sinamuzi ngo ndamuvugiye nuwo muturage.simuzi à bayobozi bagiye kugenzura ko amabwirizwa yo kwirinda Covid 19 yubahirizwa umuntu arabyanga atera amahane gitifu ntiyari a hari bamuhamagaye kubera umuntu wagumutse ahageze uwo akoneza uko gushyamirana nubushobozi ntaho avuga ko yakubiswe yashyizwe mu modoka abantu bahari nukureba ko uwo muntu nawe ubwe ataba yagerageje gusimbuka kuko umuryango gufunguka ntibivuze ko umuntu ahita agwa impanuka yo nibisanzwe niba abantu basuzugura mudugudu kugera kuli gitifu wumurenge rwose ibyo bintu bakwiye kurebwa neza atari ibyo bose akazi kazabagora *
Rbwarakoze kudukemirira ikibazo. Arikonndagusaba gukomeza gukora ubucukumbuzi kubibazo byabaturage niahohotrwa bakorerawa uzanyarukire nomumurenge wakinyababa mukarere kaburera maze wirebere uko abaturage bagaraguzwa agati cagwa uko umiyobozi waho. Yabaye gitinwa abaturage bose nukubona imodakoye bakiruka. Kuku abageze ahwifundi igera ibivuzo yewe imana ibibibemo uwomuturage wimusanze akire nahwibyabagitifu byo nagahomamunwa
Muzagere nomumurenge wa Musha Rwamagana aho akubita atanagiriyinama abo ayobora
Kuyobora abaturage birakomeye abaturage bubu nibumva kdi biragaragara ko abayozi binzego zibanze nizifite decision making power.ubu urebye urugomo rubera mu centre ya byangabo muri uwo murenge wa busogo niwamenya ko ari mu Rwanda gusa. Nta muntu numwe ugitinya umuyobozi hatagizwe igikorwa ngo hashyirweho amateko arengera cyangwa ngo agarure igitinyiro cya abayobozi ntaho twaba tugana
Nibahige n’abandi ba Gitifu benshi bahohotera abaturage.Babafungira ubusa,barabakubita,etc...Ba Gitifu bumva ko baremereye cyane.Bumva ko guhembwa neza no gutunga imodoka nziza bibagira Abami b’umurenge.