Gisagara: Inyigisho zo gutegura amafunguro ngo zatumye bakira indwara zifitanye isano n’imirire mibi

Mu gihe bari bafite abana bagera kuri 59 bagaragarwaho n’ibibazo by’imirire mibi, Ubuybozi bw’Umurenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara ndetse n’abahatuye baravuga ko ikibazo cy’indwara zituruka ku mirire mibi cyarangiye kubera inyigisho bahawe mu gihe umwaka wa 2013 warangiye muri uwo murenge habarurwa abana 59 bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Mu Karere ka Gisagara mu minsi ishize ngo hagaragaraga imiryango myinshi ifite abana bafite indwara zituruka ku mirire mibi nyamara ngo didaturutse ku bushobozi buke bwo kubabonera indyo yuzuye, ahubwo ngo bigaterwa n’ubujiji.

Kubera ingamba n'inyigisho birimo no guha abana amata, indwara zifitanye isano n'imirire mibi ngo zaracitse.
Kubera ingamba n’inyigisho birimo no guha abana amata, indwara zifitanye isano n’imirire mibi ngo zaracitse.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukindo bavuga ko nyuma yo kwigishwa uburyo bwo gutegura amafunguro afite intungamubiri, bagashishikarizwa kugira uturima tw’igikoni, indwara zituruka ku mirire mibi ngo zagiye zigabanuka kugera zishize burundu.

Abibone Theoneste, wo mu Mudugudu w’Agatunda, mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Mukindo, avuga ko umwuzukuru we yari yaraheze hasi adakura kandi agahora arwaye kubera indyo mbi.

Umuryango wa Abibone witabiriye igikoni cy’umudugudu bigishwa guteka ibifite intungamubiri kandi buri gihe bakitwararika agakono k’umwana none ubu umwuzukuru wabo ngo w’imyaka 5 yarakize ndetse yatangiye no kwiga.

Izindi ngamba zafashwe muri uyu murenge wa Mukindo zigatuma imirire mibi icika ngo ni amata ababyeyi bahabwa n’ikigonderabuzima cya Mukindo, kandi ngo mu kuyaha abana, ababyeyi bagakurikiranirwa hafi n’abajyanama babo b’ubuzima.

Uwitije Francine, na we ni umwe mu bari barwaje indwara ziterwa n’imirire mibi. Avuga ko kuba abana babo barakize ngo ari amahirwe bagize kandi ko bazakomeza kubakurikiranira hafi ngo hatagira uwongera kurwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Ndungutse Moïse, asaba abaturage gukomeza kugira uturima tw’igikoni, bagakomeza kwitabira igikoni cy’umudugudu, kandi ngo kandi abafite inka bakajya bakamira abatazifite.

Ati « Kurwanya imirire mibi ni gahunda yacu twese kandi igomba guhoraho. Abaturage rero turabasaba ubufatanye kugirango ntihazagire umwa wongera guhura n’iki kibazo."

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka