Gisagara: Barasaba ko ubuyobozi bubakuriye bwabegera kurushaho

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara barasaba ubuyobozi bubakuriye ko bwajya bubegera kenshi kugira ngo bubafashe mu nshingano zabo za buri munsi, kuko ngo bamwe muri bo usanga bakitinya mu gufata ibyemezo.

Umuyobozi w’Akagari ka Bwiza mu Murenge wa Kansi, Gisa Marie Claire avuga ko ari ngombwa cyane ko ubuyobozi bwajya bubegera kenshi bukabagira inama cyane ko ngo hari ibyo bashobora gukora nabi bibwira ko babikoze neza.

Ati “kuba hariya hasi mu giturage umuntu aragenda akaba aho ntamenye aho ibintu bigeze, hakaba igihe ushobora gutanga n’ubutumwa butari bwo mu baturage cyangwa gukora akazi uko bitagombye utazi ko wabyishe. Dukeneye rero ko batuba hafi uko bishoboka”.

Gisa anavuga ko kubera kuba mu giturage cyane, nk’umuyobozi nawe ashobora kugeraho akaba nkabo agakururwa n’ubuzima babamo bityo ntabe akibashije kubona ibitagenda ngo abagire inama kuko imitekerereze n’uburyo bwo kumva ibintu biba byabaye bimwe.

Aha rero akavuga ko inzego zo hejuru zikwiye kujya zibaba hafi kenshi zikabibutsa uko bagomba kwitwara mu baturage.

Abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Gisagara barasaba kwegerwa.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara barasaba kwegerwa.

Aba bayobozi kandi bavuga ko bakenera inyigisho akenshi zibafasha kwigirira icyizere kuko nko mu midugudu akenshi usanga umuyobozi ari umuntu watowe n’abandi baturage ariko mu mudugudu ayobora hari abamurusha ubushobozi akenshi agatinya kugira icyemezo afata.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, asezeranya abayobozi mu nzego z’ibanze ko bazakomeza kunganirwa mu buryo bushoboka haba mu kazi bakorera igihugu ndetse no mu mibereho n’iterambere ry’imiryango yabo.

Icyo Guverineri asaba aba bayobozi ariko kugira ngo ibyo byose bigerweho ni uko nabo bakomeza gukorana umwete n’umurava, bikagendana no guhindura imyumvire iganisha ku iterambere kuko ngo nta mpinduka mu myumvire, nta n’icyagerwaho.

Ati “Burya ubuyobozi nabwo burigwa, bwigirwa mu kazi, mu kubukora, mu mahugurwa atandukanye, nk’uko rero umuntu atiga ngo ahite amenya ibyo yize 100% tuzakomeza kubaba hafi dufatanye tugamije icyatuzamura”.

Nk’uko uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’umuhigo ruva hasi mu miryango no mu mbaraga z’inzego z’ibanze, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara burashima umwanya wa 7 akarere kagize mu mihigo y’umwaka 2013-2014 n’uruhare rw’izi nzego, bukazisaba kongera umurava maze akarere kakazarushaho kuza imbere mu mihigo y’uyu mwaka 2014-2015.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 2 )

ubuyobozi bweger abaturage maze bungurane byinshi byateza imbere igihugu cyacu

yuri yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

rega n’ubundi nizo nshingano z’abayobozi kwegera abayobozi kuko iyo utabikoze birangira usigaye ufata ibyemezo bidahuye n’ibyo abo uyoboye bakeneye

damien yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka