Gisagara: Abagore biyemeje guca umwambaro witwa uwo gukorana

Abagore bahagarariye abandi mu Karere ka Gisagara baratangaza ko mu rwego rwo kwimakaza isuku bagiye guca umwambaro witwa uwo gukorana.

Babitangaje kuri uyu wa 07 Mutarama 2016 ubwo bareberaga hamwe ibyo bagezeho muri manda y’imyaka itanu bamaze bahagarariye inzego z’abagore.

Aba bagore baravuga ko imibereho y'abagore yazamutse mu myaka itanu ishize bagasaba abazabasimbura kwibanda ku isuku y'abana.
Aba bagore baravuga ko imibereho y’abagore yazamutse mu myaka itanu ishize bagasaba abazabasimbura kwibanda ku isuku y’abana.

Bavuze ko mu byo bari biyemeje gukora mu myaka itanu harimo no kwimakaza isuku mu ngo, ku mubiri ndetse no ku myambaro.

Bakavuga ko ku bantu bakuru ibi bisa n’aho byagezweho ariko ngo mu bana bikaba bikiri ikibazo.

Abana ngo usanga bagira imyambaro bita iyo gukorana, ugasanga isa nabi bikabije, nyamara mu bihe bari kwiga ugasanga bamabaye neza.

Niyonambaje Anatolie, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Muganza, avuga ko mu giturage abana baba basa neza mu bihe by’amashuri ndetse no mu bihe bagiye nko gusenga.

Gusa Niyonambaje avuga ko mu ngo abana baba bambaye imyenda isa nabi, wababaza bakakubwira ko ari iyo gukorana.

Kuri Niyonambaje ngo ikigamijwe ni uko izina ry’uwo mwambaro ryakurwaho burundu, abantu bakumva ko imyenda yose ari imwe kandi igomba kugirirwa isuku kimwe.

Ati ”Igihe cy’amashuri usanga abana basa neza ariko wagera mu ngo ugasanga basa nabi cyane. Turashaka rero ko iryo zina rivaho imyenda yose igafatwa kimwe ikagirirwa isuku kimwe”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, asaba abazaba bayoboye inzego z’abagore mu myaka itanu itaha kuzashyira imbaraga mu kwigisha Abanyarwanda kugira isuku, bakayigira umuco.

Ati ”Turashaka ko isuku iba umuco, ku buryo ugera mu rugo ukahasanga isuku ikwiye umuryango nyarwanda twifuza”.

Muri iyi myaka 5 aba bagore bavuga ko babashije gufasha abagore kwibumbira hamwe no gukorana n’ibigo by’imari, ndetse bakanavuga ko imibereho y’abagore muri rusange yabaye myiza kurushaho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka