Gicumbi: Mu myaka 17 impunzi z’Abanyekongo zigeze mu Rwanda zageze kuri byinshi

Impunzi z’abanyekongo ziba mu nkambi ya Gihembe iherereye mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi zirashima uburyo igihugu cy’u Rwanda cyazakiriye nuburyo zibayeho nyuma y’imyaka 17 zimaze zihungiye mu Rwanda.

Kuri uyu wa 19/6/2015 zimwe mu mpunzi ziba muri iyo nkambi zatangarije kigalitoday.com ko ubuzima babayeho ko babasha kubona ibyangombwa by’ibanze bakenera.

Iyi nkambi ya Gihembe imaze imyaka 17 ituwemo n'impunzi z'abakongomani.
Iyi nkambi ya Gihembe imaze imyaka 17 ituwemo n’impunzi z’abakongomani.

Kankundiye Esperance ubwo yarari muri butike ye acuruza yavuze ko n’ubwo ubuzima bwo kuba impunzi butoroshye kuko bubamo ingorane nyinshi ariko abasha gucuruza akabona amafaranga yunganira ayo asanzwe ahabwa nk’imfashanyo bikamufasha kubaho.

Iyi mibereho yo gukora akandi kazi kunganira ibiryo bahabwa na HCR ngo bituma babasha kugira imibereho itarangwamo inzara.

Hakorwa ubucuruzi butandukanye.
Hakorwa ubucuruzi butandukanye.

Agira ati “kuba batwemerera kujya hanzwe y’inkambi tukarangura tukanacuruza bituma tubasha kunganira imfashanyo duhabwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR Kankundiye.”

Mu mibereho izi mpunzi zihuriyeho harimo ubucuruzi butandukanye aho usanga buri wese ufite ubushobozi bwo kuba yabona amafaranga yakora ubwo bucuruzi bwe abukoreye mu nkambi nk’uko Byemeza na Gakwaya Andre.

Izi mpunzi zihabwa n'inkwi zo gukoresha mu gutekesha.
Izi mpunzi zihabwa n’inkwi zo gukoresha mu gutekesha.

Uretse ubucuruzi bw’ibiribwa usanga izi mpunzi zifite n’ibikorwa by’itunamaho aho usanga hari abakora ubucuruzi bw’amakarita ndetse na serivise zose zijyendanye n’itumanaho zikabageraho.

Mu buzima busanzwe bw’izi mpunzi zihabwa imfashanyo y’amafaranga mu kimbo cyo guhabwa ibiryo nk’uko byari bisanzwe. Buri muntu agenerwa amafaranga 210 ku munsi, agahabwa angana n’umubare w’umuryango we buri kwezi.

Kamanzi Innocent avuga ko ubu buryo bwo guhabwa amafaranga bwabafashije kuko babasha kwigurira icyo bashaka ndetse bagahinduranya ibiribwa.

Mu nkambi bubatsemo amashuri yo kwigiramo.
Mu nkambi bubatsemo amashuri yo kwigiramo.

Akomeza avuga ko hari ibindi bikoresho bahabwa na HCR birimo inkwi zo gucana, amasabune, amasafuriya ndetse n’ibindi bikoresho byibanze bikenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uburezi bw’impunzi mu nkambi ya Gihembe bwifashe bute?

Abana bariga kuva mu mashuri y’incuke kugeza ku kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Iyo umunyeshuri abashije gutsinda ikizamini cy’ikiciro rusanjye cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun) akomeza kwiga amashuri yisumbuye abifashijwemo n’abaterankunga ba ADRA Rwanda ndetse yagira amahirwe yo kubona amanita yo kujya kwiga muri kaminuza akajyayo.

Urubyiruko ruri gukora ubukorikori.
Urubyiruko ruri gukora ubukorikori.

Kubanyeshuri barangije kwiga amashuri yisumbuye bakunze guhura n’ikibazo cyo kutabona amahirwe yo guhita babona akazi hanze y’inkambi ndetse ntibanagire ubushobozi bwo kubona igishoro ngo bihangire imirimo.

Ku rubyiruko rutabashije kubona amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye rwigishwa ubukorikori mu rwego rwo kurufasha kubona akazi hanze y’inkambi rukiteza imbere ndetse rugafasha n’imiryango yabo.

Imiryango y’impunzi kandi ikora ibikorwa byo kwiteza imbere aho usanga barakoze ubuhinzi bw’ibihumyo ndetse n’ibinyomoro mu rwego rwo kunganira imirire yabo.

Ubu buhinzi babufashwamo n’ishami rishinzwe kwita ku mpunzi HCR aho babashishikariza gukora imirimo imwe nimwe ibafasha kwivana mu bukene.

Impunzi zishimiye kandi igikorwa cyo kujya gutuzwa muri Reta z’unzubumwe za Amerika kuko ngo bibafasha kugabanya ubucucike bwabo ndetse bakabibonamo nk’inyungu ku bana babo bakiri bato kuko bizeye ko bizabafasha kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi w’inkambi y’impunzi ya Gihembe Nsanzimfura Rwisumbura nawe yemeranywa na bagenzi be b’impunzi ko ubuzima babayemo bw’ubuhunzi bafite ibibazo bitandukanye ariko ibijyane n’ubuzima ndetse n’imibereho y’ibanze babibona.

Ashimira cyane Reta y’u Rwanda ko yabitayeho mu byo ishoboye kuko yabafashije kubona ubutaka bw’aho batura kugirango bakomeze kubaho.

Mu ngorane bahura nazo yifuza ko HCR ifatanyije na Reta y’u Rwanda harebwa uburyo bongerera amahirwe y’abana biga mu mashuri yisumbuye igihe barangije ikiciro rusanjye cy’amashuri yisumbuye bagakomeza kwiga bityo bakabasha kurangiza amashuri yisumbuye.

Izi mpunzi z’Abanyekongo zageze mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 1997, aho zabanje gutuzwa mu nkambi ya Mudende nyuma baza kwimurirwa muri iyi nkambi ya Gihembe.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 5 )

nishimiye kumva aho bagejeje najye natuye munkambi yi gihembe twa baye ho neza twishima i byobyo se tura bishimira mwe bayobozi mwadufashije murakoze cyane imana ibahe umugisha

jeanne yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

jyewe narimba munka mbiyanyabiheke nishimiye gutang igitekerezo ndi muli amelica caunty tenness lelo malakoze kutuzana aha hondi muzazane nabai

ishimwejean yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

Ernestine wandiste iyi nkuru yarakoze cyane kuko hari ibyo yamenyesheje. ariko turagaya ko yahawe amakuru avuga ko abana batabasha kwiga kugera senior six ariko akaba yanditse ko babifashwa.

ikindi kandi ntabwo I gihembe higishwa ubukorikori ku bataragize amahirwe yo kwiga. igihari ni uko ahubwo impunzi zatereranywe mu rwego rw’uburezi bikagera aho bishingira ishuri hope school yewe bakanga no kuriha ubuzimagatozi. iryo shuri ryigamo ba bana batsinze tronc commun ntibahabwe amahirwe yo gukomeza.

twizeye ko azongera kubeshyuza ayo makuru.

Benjamin

Benjamin yanditse ku itariki ya: 22-06-2015  →  Musubize

komutavuga ibyo bahuye nabyo muri mudende mukavugako arimo babanje kuba, ntabwo muzi ibyabayeho icyogihe? Ese mwazababajije niba uko bahageze ariko bose bahavuye berekeza igihembe. Birababaje ariko ababikorewe ntibateze kuzabyibagirwa.

mico yanditse ku itariki ya: 21-06-2015  →  Musubize

Umuperezida uwali we wese mu karere k’ibiyaga bigali yagombye kugaragaza muli gahunda ze azakorera igihugu uko azarangiza ikibazo cy’impunzi mbere y’uko yongera gutorwa. Imyaka 17 mu nkambi ?

Daily Dose yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka