Gicumbi: Hatangiye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADAF) b’akarere ka Gicumbi riramurika ibintu bitandukanye abafatanyabikorwa b’ako karere bafasha mu iterambere ryako. Iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu ryatangiye tariki 26/07/2013
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, atangaza ko iryo murikabokorwa rizabafasha gukomeza imikoranire n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage bakamenya ibibakorerwa.
Benshi mu bafatanyabikorwa b’akarere bamuritse ibyo bakorera abaturage mu mashusho ibindi babimurika uko biri.

Cartas Rwanda yerekanye bimwe mu bikorwa ikorera ako karere birimo kubigisha kwihangira imirimo iciriritse ibyara inyungu, kubavana mu bukene, kubatera inkunga yo gutangira iyo mishinga no kubigisha guhashya imirire mibi ikomoka kutamenya gutunganya ibyo kurya.
Ikindi bafasha ako karere ni ugutera inkunga abana batishoboye aho babarihira amashuri ndetse bakanabafasha kubona ibikoresho by’ishuri.

Perezida wa JADAF mu karere ka Gicumbi, Ngendahimana Charles, asanga ari cyo gihe cyo kumenyekanisha ibikorwa bakorera muri aka karere bityo n’akarere ndetse n’abaturage bakamenya ibibakorerwa mu rwego rwo kunoza imikoranire no gutanga servise nziza.
Avuga ko batangiye ari abafatanyabikorwa 30 ariko ubu barakabakaba abagera muri 90 harimo imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta 22 n’imiryango mpuzamahanga yegamiye kuri Leta 19 n’ibigo bya Leta 13 ibishamikiye ku madini n’amatorero n’abikorera ndetse n’ibigo by’imari n’itumanaho.

Avuga ko n’ubwo bagera muri abo bose abitabira ku buryo bushimishije bagera kuri 60 akaba ashishikariza n’abandi kujya baboneka ku gihe kandi muri gahunda zose.
Ku bitabiriye iki gikorwa bafitemo ibyo bacuruza nabo babyishimiye kuko bagiye gucuruza ndetse bagakoramo imirimo itandukanye aho umufatanyabikorwa w’akarere TIGO ivuga ko igiye gukora igikorwa cyo kubarura Sim Card zitarabarurwa kuko babona bizaborohera kuko hari guhurirwa n’abantu benshi.

Abaturage b’akarere ka Gicumbi nabo batangaza ko bishimiye ibyo bikorwa kuko barimo kuhungukira ubumenyi butandukanye ndetse bakanihahira ku giciro cyiza cyane cyane ku bari kumurika ibiribwa n’ibinyobwa.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|