Gen Kazura na IGP Munyuza bagiriye uruzinduko muri Tanzaniya

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, bari mu ruzinduko muri Tanzaniya mu biganiro bigamije ubufatanye mu mutekano hagati y’ibihugu byombi.

Abayobozi mu Ngabo z'u Rwanda n'iza Tanzania baraganira ku bufatanye mu gucunga umutekana w'ibihugu byombi
Abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda n’iza Tanzania baraganira ku bufatanye mu gucunga umutekana w’ibihugu byombi

Gen Kazura na IGP Munyuza bari muri Tanzaniya guhera ku Cyumweru tariki ya 09 Gicurasi 2021, nk’uko bitangazwa na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya, mu byo bagomba kuganira hakaba harimo icy’ubufatanye mu gucunga umutekano mu karere.

Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya ivuga ko icyajyanye abo bayobozi b’Ingabo na Polisi ari ukuzamura imikoranire mu gucunga umutekano ku nyungu z’akarere ibihugu byonbi biherereyemo.

Gen Kazura akaba yarakiriwe na mugenzi we uyobora ingabo muri Tanzaniya ku wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, na ho IGP Dan Munyuza na we yakirwa na mugenzi we uyobora igipolisi muri icyo gihugu, Simon Nyakoro Sirro, baganira ku mutekano no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Gen Kazura yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye
Gen Kazura yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye

Mu mwaka wa 2012 Polisi y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano na Polisi ya Tanzaniya.

Mu itangazo ryasohowe n’abayobozi ba Polisi bombi ryavugaga ko intego y’inama yabahuje bwari ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha bitegurirwa mu bindi bihugu.

Rigira riti “Intego nyamukuru y’iyi nama kwari ukongera imbaraga mu bufatanye bwa Polisi zombi, ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya avuga ko ibihugu byombi bihuje imbogamizi mu kurwanya ibyaha bityo ko hakwiye kubaho ubufatanye bw’ibihugu byombi, cyane ko mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’ibitegurirwa mu bindi bihugu bigamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.

Yashimangiye ko hakwiye kubaho ubufatanye mu kubungabunga umutekano cyane ku mbibi z’ibihugu byombi, kugira ngo ibyaha byambukiranya imipaka bigabanuke anasaba ko hakwiye kwihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi byagiranye ku kubungabunga umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu IGP Dan Munyuza, yabanje kunamira uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Dr. Joseph John Magufuli witabye Imana ku wa 17 Werurwe 2021, nyuma ashimira mugenzi we wa Tanzaniya wabakiriye neza.

IGP Munyuza yakirwa mu cyubahiro na Polisi ya Tanzania
IGP Munyuza yakirwa mu cyubahiro na Polisi ya Tanzania

ICG Munyuza yijeje ko Polisi y’u Rwanda n’Igihugu muri rusange bafite intego yo kurwanya ibyaha byateguwe n’imitwe ikorera mu mahanga n’ibyambukiranya imipaka ariko bikaba byagerwaho neza ari uko habaye ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi.

IGP Dan Munyuza avuga ko kurwanya ibi byaha byagerwaho neza habayeho guhanahana amakuru, ubufatanye mu iperereza, ubufatanye mu kugenzura imipaka, ubufatanye mu mahugurwa n’imyitozo n’inama zihoraho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye bagiranye.

Muri iyo nama kandi abayobozi bombi basuzumye uko umutekano wifashe hagati ya Tanzaniya na Mozambique n’ingaruka wagira ku bihugu byombi n’akarere muri rusange ndetse hanaganirwa n’uburyo ingaruka zawo zakemurwa byihutirwa.

Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya biyemeje guteza imbere ubufatanye mu guhanahana amakuru harimo ay’inzego zishinzwe iperereza mu bikorwa by’iterabwoba ndetse no kubyaha bitegurirwa mu mahanga bigamije iterabwoba no gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w’imipaka y’ibihugu byombi.

IGP Munyuza na mugenzi we wa Tanzania Nyakoro Sirro
IGP Munyuza na mugenzi we wa Tanzania Nyakoro Sirro

Ibihugu byombi byemeranyijwe ubufatanye mu gucunga impika no kurwanya ibyaha bikorerwa ku mipaka no gukurikirana ibikorerwa ku mipaka hashyirwaho za bariyeri hagamijwe gukumira urujya n’uruza rw’abakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.

Itangazo ryashyizweho umukono n’abo bayobozi ba Polisi bombi, biyemeje gufatanya mu ibazwa ry’abakekwaho iterabwoba no guhanahana abakekwaho ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka