Gatsibo: Barashakira igisubizo impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara

Urwego rushinzwe ubuzima mu Karere ka Gastibo n’amavuriro akarimo, ku wa 18 Kanama 2015, bigiye hamwe uko babonera igisubizo impfu z’ababana n’ababyeyi bapfa babyara.

Kimwe n’ahandi mu gihugu cyose, mu Karere ka Gatsibo haracyagaragara ikibazo cy’impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara, Akarere ka Gatsibo kakaba kari gushyira ingufu cyane mu kureba icyakorwa ngo icyo kibazi gishire.

Abayobozi b'ibitaro n'ibigo nderabuzima biga uburyo ikibazo cy'ababyeyi bapfa babyara cyakemuka.
Abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima biga uburyo ikibazo cy’ababyeyi bapfa babyara cyakemuka.

Uwizeyimana Jean Bosco , Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Ubuzima, avuga ko ku ikubitiro bagiye kongerera ubumenyi abashinzwe gutanga serivisi zirebana no gukurikirana umubyeyi kuva agisama kugeza abyaye mu bigo by’ubuvuzi.

Agira ati “Dusanzwe iki kibazo tugikurikiranira hafi, ariko turifuza kongeramo imbaraga kugira ngo turebe ko cyaranduka burundu muri aka karere kacu, kuko nubwo bidakunze kubaho cyane ni ngombwa ko n’aho bisigaye biharanduka.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitoki mu Murenge wa Gitoki, Harerimana Jean Alexis, avuga ko muri icyo kigo nta kibazo cy’ababyeyi bapfa babyara cyari cyahagaragara bitewe ahanini n’uko bashishikariza ababagana kwipimisha inda kuva bakimenya ko basamye kugeza babyaye, ibi ariko ngo bikaba binagirwamo uruhare runini n’abajyanama b’ubuzima.

Kugira ngo Akarere ka Gatsibo kabashe kwesa uyu muhigo, karabifashwamo n’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe gutsura amajyambere USAID binyuze mu mushinga wiswe Mother and Child Survivor Program (MCSP).

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ibi byo kupfusha abagore babyara kimwe n’abana ntibikivugitse hano iwacu mu rwanda

chantal yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Abajyanama b’ubuzima bagomba kujya bakangurira abatabizi
akamaro ko kwipimisha, ikindi gufata indyo yuzuye biri
mubirinda izo mpfu, iyo umuntu atariye neza igihe cyo gutwita, igihe cyo kubyara ntabona imbaraga zo gusunika umwana bityo umwana akirwariza bikamutera kunanirwa hakavamo urupfu, abaganga nabo bakwiye kumenya bene uwo muntui utarashoboye kubaho uko bigomba ayo mezi icyenda bakamufasha mugihe abyara
Ikindi ni amasengesho, iyo tubyara tuba twuzuza mission y’Imana yo kurema,satani agomba kubirwanya cyane cyane k’umunota wanyuma aho twe tubona byarangiye ntakigisubije inyuma inda ikuze y’amezi 9 tukirara satani afatira aho urupfu rukaza

Gisele yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ikigabanya imfu z’abana ntakindi ni ugukangurira abagore kwipimisha bakimara kumenya ko batwite, bakabikora buri gihembwe byaba ibishoboka 2 mugihembwe

Gisele yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

aha naho kwibazwa uburyo gatsibo ihora iza muturere twinyuma kandi ubona hari ingamba zigenda zifatwa kuburyo bugaragara nkizi zijyanye nubuzima bwa ababyeyi nabana bavuka nizindi nzego zubuzima .cyangwa se hagenderwa kumiturirwa yubatswe nimihanda myiza kugirango uturere tuze imbere mu mihigo?Na Perezida wa repubulika yaravuze ati nugusuzuma impamvu utu turere tuza mutwinyuma aho ntibyaba biterwa na meya udatunganya neza ibyo ashinzwe!

kerozene yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka