Gasabo: Hakozwe umuganda w’ahari kubakwa amazu y’Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bufatanyije n’abafatanyabikorwa bako bakoze igikorwa cy’umnuganda mu kibanza kiri kubakwamo amazu 48 y’imiryango 48 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzanira giherereye mu murenge wa Jabana.
Uyu muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 15/3/2015, aho abafatanyabikorwa b’akarere bakoze umuganda mu rwego rwo kugira ngo birebere uko aba Banyarwanda babayeho banaganire nabo imbona nkubone.

Hanakozwe kandi uturima tw’igikoni hanatangwa inka eshanu muri gahunda ya Gira inka.
Uyu muganda wakozwe mu gikorwa akarere ka Gasabo gaherutse gutangiza cyo gukusanya inkunga mu bafatanyabikorwa ba sosiyete sivile n’abacuruzi bakorera muri aka karere. Akarere kifuzaga gukusanya miliyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda yo kurangiza aya mazu ageze ku cya kabiri yubakwa ariko ubushobozi bukaza bukana buke akarere.

Nyuma y’umuganda, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, yashimiye ubwitange aba bafatanyabikorwa bagaragaje, atangaza ko yizera ko mu nama izakurikiraho mu cyumweru gitaha yiga kuri iki kibazo hari umwanzuro ufatika uzayivamo.

Umuganda wari ufite agaciro ka miliyoni 3,2 z’amafaranga y’u Rwanda nayo yabariwe mu nkunga izafasha aba Banyarwanda akarere kemeza ko babayeho mu buzima bubi gutura neza no kubona icyabafasha gutangira ubuzima.


Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umuco wo kwishakamo ibisubizo ukomeze uturange