Gakenke : Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge arafunzwe azira imyitwarire mibi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 06/02/2012, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke yatawe muri yombi kubera imyitwarire igayitse ku muyobozi.
Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Nizeyimana Emmanuel, yitabiraga inama ku biro by’akarere ka Gakenke yari iyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yagaragayeho imyitwarire igayitse ku muyobozi yatewe n’ubusinzi.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa ngo yabanje kwinjira adahawe karibu mu biro by’umuyobozi w’akarere ubwo yari kumwe na guverineri baramusohora. Ubwo bari mu nama n’abandi, uyu munyamabanga nshingwabikorwa yitabibye telefone mu ijwi rirangiriye maze abandi bagerageje kumubiza abasubiza mu buryo bugaragara ko yari yasinze.
Ibyo byamuviriyemo kuba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke ndetse ashobora no gusezerwa ku kazi. Guverineri Bosenibamwe yemeje ko uwo munyamabanga agomba kwirukanywa burundu ariko icyemezo kizafatwa n’inama njyanama y’akarere nk’uko biteganwa n’amategeko.
Guverineri Bosenibamwe yagize ati « Twasabye ko afatirwa ibihano bikomeye harimo guserezwa ku kazi kugira ngo bibere abandi urugero. Hari amategeko agenga imyitwarire y’abayobozi, abayobozi bagomba kwihesha agaciro kandi bakanagahesha Leta».
Yasabye Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, kongera imbaraga mu myitwarire y’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba yatangiye iyo mirimo mu mwaka wa 2006, muri uyu mwaka yarari mu myanya ya mbere mu gutuza abaturage ku midugudu no mu bwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Uriya muyobozi arasobanutse. Icyaha kimwe ntikigatume birukana umukozi mwiza nk’uriya dusanzwe tuzi. Ahubwo murebe neza niba abamutunga urutoki bo ari malayika. Bashobora kuba nabo bafite amakosa aruta aye.
NIZEYIMANA Emmanuel ni umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge , mfitemo i Farme kabone kojye nkorera RDO i Nyagatare icyo muziho cyangwa
Azwiho ni ukuba umuyobozi ugejeje abaturage aheza,Ni umuyobozi nyawe buri wese yibonamo ibi byo kuba yitwara nabi ntabyo nsanzwe mwumvaho icyo muziho asabana nabose
Bamwita MOMBIMBA
Icyo nsaba ubuyobozi bya akarere ka Gakenke najyanama ni uko ikosa rimwe ritanyagisha umugabo, kandi ibyiza byinshi yageje kubo ayobora cyangwa yayoboye bitakwiye kwirengagizwa ngo yirukanwe mu kazi
Bayobozi bacu bavandimwe ba akarere kacu ka Gakenke uyu NIZEYIMANA niba yarakoze ikosa nashyirwe muri gacaca agirwe inama, bibaye nangombwa yakubitwa icyuhagiro ariko nawe mutamubujije uyu mugati icyo mpamwa ni uko iryo kosa atari yarigambiriye
Ni nu umunyamuryango mugenzi wacu nimwicare mu mugire inama.
Dukoreshe ukuri gusa twihesha agaciro
Gusinda no kugira imyitwarire itari myiza incuro imwe nunva atari icyaha cyo kwirikanwa ku kazi k’umuyobozi wari uhagaze neza muri gahunda za leta zavuzwe muri iyi nkuru. Ni agawe, ariko akomeze akazi. Mureke guhubuka bwana Guverineri.
Ariko ubundi ko abashaka akazi, babifitiye ubushake n’ubushobozi ari benshi kandi bafite n’imyitwarire myiza, kuki bakugumisha mu kazi ugakora nabi?
Niba ari akamenyero kuri we akwiye kwirukanwa mu buyobozi ariko niba aribwo bwa mbere bimugaragayeho akwiye kugawa akazafatirwa ibyemezo nyuma.
Birarabaje ko umuyobozi yitwara mu buryo bugayitse gutyo gusa numva kumwirukana harimo guhubuka gusa ku bwanjye bakamunenze agasaba imbabazi nyuma agakomeza akazi.