Gakenke: Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha zagaruje miliyoni 317 zisaga
Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (RYVCPO) zo mu Karere ka Gakenke zirashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zakoze birimo kugaruza amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 317 yari yarakoreshejwe nabi mu mitungo ya Leta haba muri VUP, imitangire mibi y’amafumbire na gahunda ya Girinka.
Uretse imitungo yagarujwe, Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha kandi zagize uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha 578 hamwe n’ibindi 79 byashyikirijwe inkiko bikanahanirwa.
Norbert Hategekimana, umuhuzabikorwa wa RYVCPO mu Karere ka Gakenke, asobanura ko mu bikorwa byabo bagenda bareba ibitagenda neza ubundi bakabimenyesha ubuyobozi bw’akarere.

Avuga ko muri aya mafaranga yagarujwe harimo nk’aho wasangaga abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge bagenda baka amafaranga abaturage kugira ngo babahe inka muri gahunda ya Girinka ariko byose bikaba byaragiye biburizwamo, naho muri VUP ngo batumye haburizwamo ibimina bya baringa kuko hari abiyitiriraga ibimina batarimo kugira ngo bahabwe amafaranga.
Uru rubyiruko kandi rwakumiriye ibyaha bisaga 500 kuko hari nk’aho bajyaga mu ngo zifitanye amakimbirane bakabigisha bakanatanga amakuru, ku buryo hari n’abakumiriwe bagiye kwiyahura mu Murenge wa Rusasa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita asaba uru rubyiruko kuba umusemburo w’impinduka, ndetse akabizeza ko bazakomeza gukorana kuko akazi byagaragaraga ko gakomeye bo basigaye bagakora mu buryo bworoshye.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Dismas Rutaganira avuga ko ihuriro ry’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ryashyizweho mu rwego rwo guca akarengane ndetse no gukumira byaha bitaraba.
CSP Rutaganira asaba RYVCPO kumenya niba amategeko arengera abaturage ubwabo bayazi, kurwanya ihohoterwa kandi bagahuza ibikorwa bigamije iterambere hamwe no gusuzuma ibibazo byatuma umutekano uhungabana, byose bikiyongeraho gushaka ibisubizo binyuze mu baturage.
Dative Uwineza, umwe mu bagize urwego rwa RYVCPO, avuga ko zimwe mu mbogamizi bakunze guhura nazo harimo no kubura amafaranga y’itumanaho hamwe no kubura uburyo bwo kugera mu mirenge yose, hakiyongeraho kuba hakirimo inzego z’ubuyobozi zitaraha agaciro uru rwego bigatuma bahura n’inzitizi zitandukanye.

Uru rubyiruko rwafungurijwe konti ya rusange runahabwa amafaranga ibihumbi 50 bakazongerwa ayandi ibihumbi 100, kubera ibikorwa by’indashikirwa bagezeho kuva batangiye imirimo yabo mu kwezi kwa Mutarama 2015.
Mu Karere ka Gakenke habarirwa urubyiruko rw’abakorera bushake mu gukumira ibyaha 364 b’abahungu n’abakobwa.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi gahunda urubyiruko rwatangiye ni nziza maze dukumire ibyaha