Gakenke: Bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Abanyeshuri, abamotari, abayoboke b’amadini, abapolisi n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gakenke bitwaje ibyapa n’ibitambaro biriho ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge, kuri uyu wa kane tariki 14/02/2013, bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko by’umwihariko.

Uru rugendo rwatangiriye mu Gasentere ka Gakenke, abarwitabiriye berekeza ku kibuga cya Nemba mu Murenge wa Nemba. Urugendo nk’uru rwabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Gakenke mu rwego rwo gukangurira abantu kurwanya ibiyobyabwenge.

Binyujijwe mu ndirimbo, udukinamico, ijambo ry’Imana, urubyiruko rwari rugizwe ahanini n’abanyeshuri b’amashuri abanza n’ayisumbuye rwagejejeho ubutumwa bwo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo, banakangurirwa guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo ababicuruza bafatwe.

Ubutumwa bwatanze binyujijwe no mu dukinamico. (Photo: N. Leonard)
Ubutumwa bwatanze binyujijwe no mu dukinamico. (Photo: N. Leonard)

Uretse kwangiza ubuzima, ibiyobyabwenge biteza umutekano muke mu karere aho ababinyoye ari bo bafata abana bato ku ngufu kandi bakanateza impagarara mu miryango yabo.

Umugenzacyaha wa Polisi mu Karere ka Gakenke, AIP Rwema Damien, yagize ati: “Ibiyobyabwenge ni ryo vomo ry’ibyaha byose twakira kuri polisi, gusambanya abana; abasambanya abana baba banyoye ibiyobyabwenge…abahohotera abagore ni abantu baba banyoye ibiyobyabwenge.”

Ibiyobyabwenge binafite ingaruka zo kudindiza iterambere ry’umuryango kuko ababyeyi babifata batabasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri no gukorera imiryango yabo ngo itere imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin, avuga ko ibiyobyabwenge ari bibi by’umwihariko ku rubyiruko kandi ari rwo Rwanda rw’ejo n’abayobozi b’ahazaza. Yabakanguriye gukora imirimo ibyara inyungu aho kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Ati: “Amafaranga ava muri kanyanga; amafaranga ava mu rumogi ntabwo ari yo yabatunga,…amafaranga arahari mu buryo butandukanye, mushobora kuyakorera muhinga, mworora, mukora ubukorikori… ariko amafaranga ntabwo ashakirwa mu rumogi, amafaranga ntabwo ashakirwa muri kanyanga.”

Abayobozi bamennye kanyanga imbere y'imbaga. (Photo: N. Leonard)
Abayobozi bamennye kanyanga imbere y’imbaga. (Photo: N. Leonard)

Imbere y’imbaga y’urubyiruko, abayobozi bamennye litiro 122 za kanyanga, banatwika urumogi ibiro 20 bifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda byafashwe mu bihe bitandukanye.

Uwamahoro Delphine, umunyeshuri kuri ES Nyarutovu avuga ko nyuma yo kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, atahanye ingamba zo kwirinda no kurinda abandi ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima.

Undi witwa Nshimiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Nemba yemeza ko ibiyobyabwenge bituma urubyiruko rwishora mu busambanyi n’ubujura, abagira inama yo kubireka bakitabira kwiga.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

icyigikorwa cyo kurwanya ibiyibyabwenge nicyiza abantu bose bagishyigikire.hanyuma bagire ubuzima bwiza

munyarukundo yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka