Gakenke : Abaturage barahamagarirwa kurwanya imirire mibi

Abaturage bo mu Mirenge ya Gakenke na Minazi bahamagariwe kurwanya imirire mibi banywa amata banarya indyo yuzuye. Ibyo byagarutsweho nyuma y’umuganda wabereye mu Tugari twa Raba na Buheta kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/01/2012.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango, Karekezi Alfred yashishikarije abaturage kurya indyo yuzuye igizwe n’ibitera-imbaraga, ibirwanya-indwara n’ibyubaka-umubiri ndetse no kunywa amata.

Yasabye abaturage kwihutisha gahunda ya Girinka kugira ngo Umunyarwanda wese atunge kandi abashe kubona amata yo kunywa.

Icyo gikorwa cyaranzwe no gutoza abana n’abantu bakuru kunywa amata, ndetse hanorozwa abandi baturage badafite amatungo inka zirindwi, ihene 18 n’inkwavu eshanu.

Iyo gahunda yo kurwanya imirire mibi izamara umwaka yabanjirijwe n’umuganda rusange ngaruka-kwezi wo gutunganya umuhanda wa Gakenke-Rushashi. Hakozwe ibirometero bitanu byahawe agaciro ka miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuri gir’inka munyarwanda, twongeyeho ngo "Gir’inkoko mwana" abana bose bakajya babona amagi yo kurya twaca burundu indwara zituruka ku mirire mibi mu bana.

MBAGA Daniel yanditse ku itariki ya: 14-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka