Gakenke: Abantu 4 bakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’imodoka
Imodoka itwara imizigo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka tariki 31/03/2012 mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba, ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye uretse abantu bane bakomeretse bikomeye. Iyo mpanuka yabereye mu mudugudu wa Burego, akagari ka Buranga, umurenge wa Nemba mu karere ka Gakenke.
Abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Nemba biri mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke. Kuwa mbere tariki 02/04/2012 ubwo twageraga kwa muganga, twasanze babiri bakirembye harimo umushoferi, abandi babiri bo basezerewe.
Iyo modoka ifite purake RAB 415 E yari itwawe na Munyakazi Uwitonze yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali. Munyakazi avuga ko yageze ahantu hitwa i Buranga yumva imodoka itaye equilibre atakibasha kuyiyobora kuko yari iciye rotire maze ihita irenga umuhanda igwa muri metero 200 uvuye kuri kaburimbo.

Iyo modoka yashwanyaguritse, amapine y’imbere na karisori yabitaye mu metero nk’i 100 uvuye kuri kaburimbo. Abagenzi babiri n’umukingi yari itwaye yabanaze nko muri metero 100 imaze guta umuhanda basigara ari inkomere, ikomezanya umushoferi na we imujugunya muri metero 200 mbere y’uko ikubita igiti deregisiyo ihwana n’intebe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
sha IMANA IGIRA AMABOKO NIGITANGAZA KUBA NTAMUNTU WAGUYE MURI IYI MPANUKA!