Gakenke: Abahagarariye abaturage baganirijwe ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye

Abadepite bagize komisiyo ya politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye by’umugore n’umugabo mu iterambere ry’igihugu baganiriye n’abahagarariye abaturage baganira ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo by’abashakanye bungurana ibitekerezo kuri uwo munshinga.

Umuyobozi w’iyi komisiyo Hon Alfred Kayiranga Rwasa avuga ko uyu mushinga w’itegeko wemejwe mu nteko ishingamategeko kuwa 11 ukwakira 2013 kugirango rizasimbure iryari risanzwe (No 22/99 ryo kuwa 12 ugushingo 1999) riri mu gitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo ku bashyingiranwa, impano n’izungura.

Alfred Kayiranga Rwasa asobanura ibikubiye mu mushinga w'itegeko.
Alfred Kayiranga Rwasa asobanura ibikubiye mu mushinga w’itegeko.

Ati “iri tegeko ntago rigendanye na politike igihugu cyacu kigenderaho harimo ingingo zimwe na zimwe usanga zinyuranyije n’amahame ari mu itegeko nshinga Abanyarwanda bitoreye”.

Hon Kayiranga akomeza avuga ko hari amategeko menshi yagiye avugururwa hari ayo usanga nko mu rwego ry’ubutabera harimo inyito cyangwa imikorere mu rwego rw’amategeko bitajyanye n’igihe tugezemo.

Ati “hari n’amahame arimo agendanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo mu iterambere ry’igihugu cyane cyane n’uburenganzira bw’umwana byabaye ngombwa kugirango bivugururwe bihuzwe n’iyo politike igihugu cyacu kigezeho”.

Catheline Ndabitondeye, imboni y’abaturage mu murenge wa Kivuruga avuga ko iri tegeko niriramuka ryemejwe bizafasha igitsina gore mu bijyanye n’izungurwa bikazatuma nabo bagira uburenganzira bungana n’ubw’abandi ku mitungo yaba iy’ababyeyi cyangwa uwo mwashakanye.

Bamwe mubahagararire abaturage mu karere ka Gakenke bakurikiranye iby'umushinga w'itegeko.
Bamwe mubahagararire abaturage mu karere ka Gakenke bakurikiranye iby’umushinga w’itegeko.

Umuyobozi w’abunzi mu Murenge wa Muhondo, Fabien Nsigahe, avuga uyu mushinga w’itegeko wemejwe byazabagirira akamaro kuko akenshi usanga abaturage bakunze kugirana ibibazo kubyerekeye n’imitungo.

Ati “rizatugirira umumaro cyane mu murimo dukora wo kwunga abaturage kuko bakunda kugira ibibazo cyane ku micungire y’umutungo w’abashakanye impano n’izungura”.

Nsigahe akomeza avuga ko kuba mbere yuko bashyira itegeko mu bikorwa abayobozi baza bakabanza bakariganiraho n’abaturage bituma bishimira uburyo bahabwa umwanya bakifatira ibyemezo.

Ati “nkatwe b’abaturage bitugirira umumaro cyane bikanadushimisha, kuko aho kugirango Leta ifate itegeko itagishije abaturage inama ntago aba ari byiza, ariko icyiza tubonyemo nuko abadepite bazafata ibyemezo bagendeye ku bitekerezo abaturage batanze”.

Justin KaLISA umunyamabanga nshingabikorwa w'umurenge wa Kivuruga avuga uko abibona.
Justin KaLISA umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kivuruga avuga uko abibona.

Iri tegeko ryari risanzwe ntago riteganya izungura ku bana b’ab’akobwa basigaye ababyeyi babo bamaze kwitaba Imana mu gihe iriri mu mushinga ribiteganya.

Iyi gahunda yo kuganira ku mushinga w’iri tegeko iteganyijwe gukorerwa mu turere 19 akarere ka Gakenke kakaba gasuwe n’iyi komisiyo ari aka cumi na gatandatu.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka