Edmund Kagire yashimiye Ange Kagame wamuhaye arenga miliyoni
Umunyamakuru Edmund Kagire yashimiye abamufashije barimo Ange Kagame watanze amafaranaga arenga miliyoni y’u Rwanda yo kumufasha kujya kwivuza kanseri.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yashimiye Ange Kagame wamufashije amuha amadolari 1500 yo kwivuza kanseri, agira ati “Ndashimira buri wese. Nshatse naba ntangira gufunga ibikapu. Imana yakoze ibitangaza. Ndashimira by’umwihariko Ange Kagame. Imigisha myinshi.”
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Kagire ugiye kwivuza indwara ya kanseri yo mu mwijima yaniyemeje kuzatangiza umushinga wo gutabariza abafite uburwayi bwa kanseri namara gukira.
Avuga ko azabikora mu rwego rwo gushimira umuryango Nyarwanda uri kumufasha kugira ngo abone ubufasha bwo kwivuza kandi akaba afite ikizere ko amafaranga asabwa azaboneka akerekeza mu Buhinde kwivuza mu cyumweru gitaha.
Yagize ati “Muganga yambwiye ngo nze, ngo kuko kwa muganga hariya ntabwo bigombera ko umuntu yishyurira rimwe amafaranga yose. Namaze kubona ayavamo itike n’ibindi by’ibanze kuburyo ubu ikintindije ni ukubona viza gusa.”
Edmund Kagire kandi yakomeje ashimira abantu hirya no hino bakomeje kumwereka ko bari kumwe, anashimira abagiye bishyira hamwe mu kumufasha gukusanya inkunga yo kumufasha kwivuza.
Ibikorwa byo kumufasha biracyakomeje, kumunsi w’ejo tariki 18 Nzeri 2015 muri Masters kuri MTN Center Nyarutarama hari igitaramo cyo gukusanya inkunga kizatangira ku isaha ya saa moya z’ijoro kugeza bukeye.
Ku cyumweru tariki 20 Nzeri 2015 muri KClub guhera saa kumi z’umugoroba aho hose kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, buri muntu muri buri gitaramo. Hazaba hari abahanzi batandukanye n’abandi bantu bazaba baje kwifatanya nawe.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Inkuru zijyanye na: Ange Kagame
- Ange Kagame yashimiye abaganga bamufashije kubyara imfura ye
- Perezida Kagame yishimiye kubona umwuzukuru
- Ange Kagame na we yinjiye mu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki
- Ange Kagame na Jeannette Kagame na bo batanze impapuro z’isuku ku bana b’abakobwa
- Dore umubare wa telefoni umuryango wa Perezida Kagame ugiye guha Abanyarwanda
- Ange I. Kagame yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe
- Ange Kagame yanenze imibarize isebya abakobwa muri Miss Rwanda
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira cyane Ange Kagame kubw’igikorwa kiza cyo gufasha abababaye.
wawwwouh!!!nanjye nditabira igitaramo muri Masters ubundi mbe muteye inkunga
Iki nicyo bita igikorwa cy’urukundo, tumaze kumenya agaciro ko kuba umunyarwanda.dukomereze aha umuvandimwe wacu nakira nabandi bazajya bahura nibibazo tujye dufashanya gutyo gutyo
Iki gikorwa nicyiza pe!ange kagame nawe tuzagutora rwose